Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga Mpanabayaha Stephen Rapp, aratangaza ko atigeze asaba ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bashyikirizwa ubutabera, bitewe n’ibibazo by’intambara zikomeje kubera mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo.
Ibi Stephen Rapp yabitangaje kuri iki Cyumweru, ubwo yasuraga inkambi y’impunzi y’agateganyo ya Nkamira iherereye mu Karere ka Rubavu.
Iyi nkambi niyo yakira impunzi z’Abanyekongo bakomeje guhunga imirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru, mbere y’uko bajyanwa mu mu nkambi ya Kigeme iri mu Karere ka Nyamagabe.
Stepthen Rapp yasuye impunzi zitegereje kwimurwa ziri mu nkambi ya Nkamira, kugirango yumve ubuhamya bwazo kubijyanye n’icyabateye guhunga, ndetse n’uburyo baba barahohotewe.
Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye impunzi, bamugaragarije ko bifuza ko Umuryango Mpuzamahanga wagira uruhare mu kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru aho baturutse, kuko ngo bifuza gusubira iwabo mu gihe cya vuba.
Nyuma yo kuganira n’izimpunzi, Rapp yaboneyeho asobanura kubyo itangazamakuru ryamwanditseho, rivuga ko asaba ko abayobozi b’u Rwanda bashyikirizwa ubutabera, bagakurikiranwa ngo kuko bashobora kuba batera inkunga inyeshyamba za M23.
Mu magambo ye Rapp yagize ati ”Ndagirango nshimangire ko ntigeze nsaba ko hari umuntu ushyikirizwa ubutabera, cyangwa ko hakorwa iperereza iryo ariryo ryose ku Rwanda. Icyonavuze ni uko gufasha imitwe yose ikora ibyaha byibasira inyokomuntu ari icyahagikomeye. Icyo gihe natanze urugero kuri Charles Taylor wahoze ari Perezidawa Liberiya, mvuga ko mu gihe cye hari ibimenyetso bifatika, bigaragaza ko inyeshyamba muri Sierra Leone zabonaga inkunga iturutse hanze. Ndagirango kandi nshimangire ko ibikorwa nk’ibyo ntabiragaragara mu ntambara zibera muri Congo ."
Tariki 25 Nyakanga, ikinyamakuru “The Guardian” cyo mu Bwongereza cyanditse ko Stephen Rapp yagitangarije ko, avuga ko abayobozi bakuru b’u Rwanda birimo na Perezida Kagame bashobora gukurikiranwa ho ibyaha bijyanye no gutera inkunga umutwewa M23.
Nyuma y’iminsi itatu iyo nkuru itangajwe, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali, yasohoye itangazo rivuga ko ikinyamakuru The Guardian cyatangaje nabi ibyo Rapp yavuze.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko, ubwo yaganiraga na The Guardian, Rapp yashakaga kugaragaza ko umuntu wese ushyigikira imitwe ikora ibyaha byibasira inyokomuntu, agomba kubihanirwa kandi agatanga n’urugero kuri Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia, uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 50 kubera gutera inkunga nyeshyamba zo muri Sierra Leone.
Stephen Rapp yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tarikiya 12 Kanama 2012 avuye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri uru ruzindiko arimo muri aka karere kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, yanyuze no mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya n’u Burundi.
Rapp yatangaje ko ikimugenza ari ibibazo by’umutekano muri aka karere, ariko cyane cyane ni ukureba uko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bakurikiranwa, abakidegembya bagafatwa bagashyikirizwa butabera.



















TANGA IGITEKEREZO