Nyanza: Ikigo cy’amashuri kisumbuye “Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes” cyo mu mu Byimana nicyo cyatsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo n’amanota 90% mu irushanwa ribera mu gihugu hose, ku biganiro mpaka bigamije gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza kwihangira umurimo.
Mu marushanwa yabaye kwa Gatandatu, Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes yaje ku mwanya wa mbere itsinze Collège du Christ Roi yagize amanota 85% mu kiciro cya nyuma cy’ijonjora, nk’uko akanama nkemurampaka kari gahagarariwe na Teta Sandra, wahagarariye u Rwanda mu Buholandi mu marushanwa nk’aya, yabitangaje.
Ibindi bigo byari muri aya marushanwa Ntara y’amajyepfo ni Groupe Scolaire Officiel de Butare na ESPANYA byasezerewe mu kiciro cya mbere cy’ijonjora cyamaze iminota 40, amatsinda yose ahangana ku nsanganyamatsiko yo kureba niba urubyiruko ruhabwa inguzanyo na Guverinoma y’u Rwanda byaba bidindiza ubukungu bw’igihugu.
Aya marushanwa yiswe, National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2012, tugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’amarashunwa y’umwaka w’2012 ku rwego rw’igihugu mu biganiro mpaka bigamije gushishishikariza urubyiruko kwihangira umurimo, yateguwe n’Ikigo Rwanda Inspiration Back Up hamwe na SMILE Rwanda ishyirahamwe rya Banyampinga ba za kaminuza zose zo mu Rwanda ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko.
Inkuru ya Jean Claude Kabengera



















TANGA IGITEKEREZO