00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge : Abikorera basabwe kuba abajyanama b’ubuyobozi

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 11 June 2012 saa 05:51
Yasuwe :

Ibyo ni ibyagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana Munyaneza Charles mu kiganiro yagiranye n’abikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge kuwa gatanu tariki ya 8 Kamena 2012.
Munyaneza yasabye abikorera kuba abajyanama b’ubuyobozi gushyira ingufu mu kwakira neza ababagana, no kunoza ikoranabuhanga kuko muri iki gihe ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu iterambere n’imiyoborere myiza. Yibukije ko hateganyijwe amatora y’abagize Inteko (…)

Ibyo ni ibyagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana Munyaneza Charles mu kiganiro yagiranye n’abikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge kuwa gatanu tariki ya 8 Kamena 2012.

Munyaneza yasabye abikorera kuba abajyanama b’ubuyobozi gushyira ingufu mu kwakira neza ababagana, no kunoza ikoranabuhanga kuko muri iki gihe ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu iterambere n’imiyoborere myiza. Yibukije ko hateganyijwe amatora y’abagize Inteko Ishingamategeko mu mwaka w’2013 yibutsa abikorera kuzayagiramo uruhare runini mu kuyategura nk’uko basanzwe babikora abasaba no gufasha mu bikorwa by’amatora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yagaragaje ko imiyoborere myiza igoranye mu gihe abantu bari mu bukene, kandi Imiyoborere myiza igafasha abikorera mu gukora neza no gutera imbere.

Yibukije kandi ko gukorera hamwe mu mashyirahamwe, amakoperative n’ibindi bice bibahuza nabyo ari urwego rw’imiyoborere myiza, kuko aho bahurira bagira uko baganira nuko bagirana inama mu iterambere ry’imirimo yabo n’imikorere inoze.

Munyaneza yasoje abasaba ku rwanya akarengane nk’uko imiyoborere myiza izira akarengane nabo mu mirimo yabo birinde kugira uwo barenganya, kandi bagaharanira ko hatabaho icyuho hagati y’abikorera n’Abanyarwanda muri rusange bagafatanyiriza hamwe kubaka Igihugu.

Abitabiriye inama kandi bahawe ikiganiro ku gishushanyo mbonera kuri cy’ Umujyi wa Kigali cyane cyane Akarere ka Nyarugenge, aho beretswe ibikorwa biteganyijwe mu minsi ya vuba, abikorera bari aho basabwa gushyiramo ingufu kugira ngo ibyo bikorwa bigerweho kandi basabwa ko mbere yo gushora imali mu bikorwa byabo babanza kwegera ubuyobozi bukabereka ibiteganyijwe mu gice bashaka kuba bashoramo imali.

Ubuyobozi bukaba bushishikariza abashoramari kubaka amacumbi cyane cyane aciriritse kuko bigaragara ko mu Mujyi wa Kigali buri mwaka hacyenerwa amacumbi agera kubihumbi icumi, kandi ubu Umujyi wa Kigali ukaba urimo gukora inyigo igaragaza ibijyanye n’amacumbi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle yashimiye abikorera kubufatanye bagira mu iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Nyarugenge byumwihariko nk’umutima w’Igihugu, agaragaza kandi ko Ubuyobozi bizakomeza kubaba hafi begerezwa ibikorwa remezo.

Hejuru ku ifoto:Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Munyaneza Charles


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages