00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango : Yaguye mu musarane wasenyutse bimuviramo gupfa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 September 2012 saa 12:03
Yasuwe :

Bigirimana Pascal w’imyaka 14 wari utuyemu Kagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango yaguye mu musarane uherereye muri ako gace ahita yitaba Imana mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2012.
Hari mu ma saa tatu z’amanywa ubwo umwe mu bantu bari bagiye kurangura inzoga hafi aho yumvise uwo mwana arimo ahiritira muri uwo musarane.
Nyuma ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage bo muri ako gace bashenye uwo musarane bamuvanamo yapfuye.
Uyu musarane wari uwa (…)

Uyu musarane wari uwa Mugemanagango Evariste, yavuze ko wari waratangiye gusenyuka aho bashyizeho beto nyamara ngo yahoraga awitaho ku buryo yageragezaga gusiba aho hantu arawukinga, ariko ngo wasangaga ingufuri bahora bayivanaho kuko uri mu Mujyi aho ukenerwa gukoreshwa na benshi.

Umubyeyi wareraga Bigirimana akigera aho yasanze nyakwigendera bamworoshe yapfuye, mu marira menshi yavuze ko uyu mwana amubereye nyirakuru ko Nyina na Se batuye mu Karere ka Nyaruguru.

Ku bwe ngo yari yarabivuze ko uyu mwuzukuru we naticwa n’impanuka y’imodoka azahitanwa n’ikindi none ngo birabaye.

Abamutabaye bahageze nyuma y’iminota nka 30 kuko yaguyemo nka saa mbiri n’igice agatabarwa nka saa tatu umwanda wari muri uwo musarane wamuciye mu bice bitandukanye by’umubiri we birimo umunwa n’amazuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munini Ntakirutimana Françoise uyu muryango utuyemo yavuze ko nyuma yo kumenya iki kibazo bagerageje kumutabara mu mikoro y’Akagari katagira ingengo y’imari.

Ku bijyanye n’icyo bakora ngo birinde impanuka nk’izi ngo bashishikariza abaturage bayobora kubaka imisarane ikomeye ifite isuku, nubwo uwo uyu mwana yaguyemo bavuga ko wari waratangiye kuriduka.

Abenshi bari bazi Nyakwigendera bahamyaga ko arwara igicuri ndetse n’umunsi wabanjirije urupfu rwe, ngo yari yiriwe yikubita hasi.

Bigirimana Pascal yakomokaga kuri Bigaruka Vénuste na Uzamushaka Vénantie batuye mu Karere ka Nyaruguru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages