Mu mpera z’iki Cyumweru kirangiye, mu Rwibutso rushya rw’i Mibirizi ruherereye mu Mure,nge wa Gashonga ho mu Karere ka Rusizi, hashyinguwe imibiri 7000 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka 1994.
Muri Iki gikorwa Umukuru w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Céléstin yashimye uburyo cyateguwe n’uko cyashyizwe mu bikorwa, by’umwihariko ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi uburyo bwitabiriye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bushimishije.
Iyi mibiri 7,000 yashyinguwe aho i Mibirizi, ni iyavanywe mu mirenge ya Gashonga, Gitambi, Nyakabuye, Nyakarenzo, na Nkungu.
Umuhango wo kuyishyingura mu cyubahiro yabanjirijwe n’igitambo cya misa, cyatuwe n’umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Cyangugu Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana, mu ivangiriye akaba yaramaganye Abakiristu baranzwe n’ubunyamaswa bwo gutatira indahiro bagiranye n’Imana, ariko abasaba gusaba imbabazi no guhanira kurangwa n’urukundo no guha bagenzi babo agaciro.
Nyuma y’umuhango wo gushyingura muri rusange hanabaye ibiganiro ahanini byose byaganishaga ku kwihanganisha ababuze ababo, no kurwanya icyo aricyo cyose cyagarura ubwicanyi nk’ubwabaye mu Banyarwanda.
Umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside aho i Mibirizi Bana Médiatrice mu buhamya bwe, yavuze ko abacitse ku icumu bakeneye abajyanama bababa hafi, kuko ihungabana naryo rituma kwiteza imbere kwabo bigorana, bitewe n’inzira y’umusaraba banyuzemo.
Aba 7000 bashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso rushya rwa Mibirizi , benshi muri bo ni abaguye kuri Paroisse Gatulika ya Mibirizi, kuko bari bahahungiye bizeye ko ntawagirira undi nabi amusanze mu nzu y’Imana ,ariko siko byaje kumera, kuko taliki 18 na 20 Mata 1994 bagabweho ibitero bidasanzwe n’interahamwe zari ziturutse mu mu duce bahana imbibe, harimo n’izari ziyobowe na Munyakazi na Bandetse, bica abari bahahungiye hafi bose.
Muri uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyiman Oscar, mu byo yagaragaje nk’ibikibangamiye abacitse ku icumu, ni ukuba hari abafite amacumbi, ashaje, abataravurwa ibikomere n’indwara batewe na Jenoside, ndetse n’abatarashobora kwiyubaka bihagije, ariko nanone avuga ko hari gahunda yo kureba uko ibyo byose byakemuka.
Amwe mu mafoto:
Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO