00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira inama ya kane y’urubyiruko Nyafurika rukora ibarurishamibare

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 13 August 2012 saa 02:55
Yasuwe :

Nyuma y’inama ya gatatu y’urubyiruko rukora ibijyanye n’ibarurishamibare muri Afurika yabereye muri Afurika y’Epfo, ubu u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cyizakira inama ya kabe itaha y’uru rubyiruko mu mwaka wa 2014.
Mu nama iheruka yabereye i Pretoria yiswe “Isibalo Young African Conference” ku itariki ya 2 kugera ku wa 6 Nyakanga 2012, urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera kuri barindwi bitabiriye iyi nama ndetse bagaragaza aho urwego rw’ibarurishamibare mu Rwanda rigeze.
U Rwanda (…)

U Rwanda rwatsindiye kuzakira inama ya kane “ 4th Isibalo Young African Statisticians conference”, nyuma y’uko hashingiwe ku ntambwe uru rubyiruko rufatanyishije n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) bamaze gutera mu guteza imbere iterambere rirambye rishingiye kubimibare (evidence based), hemejwe ko inama itaha izabera mu Rwanda kugirango abandi Banyafurika barebereho, uko u Rwanda rubigenza mu guteza imbere ibarurishamibare mu myanzuro ifatwa igamije iterambere mu nzego zose z’igihugu.

Semakula Mohammed umwe mu Banyarwanda bari bitabiriye inama yabereye I Pretoria wanatorewe kungiriza umuyobozi w’iri huriro ku rwego rw’Afurika, aganira na IGIHE yavuze ko iri ari ishima ku Rwanda kandi ko binerekana akamaro ibarurishamibare rifite mu buzima bw’iguhugu.

Murangwa Yusuf Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare we asanga iri huriro rizagira akamaro, dore ko rizafatanya n’iryari risanzwe mu Rwanda mu kumenyekanisha akamaro k’ibarurishamibare, kuko ngo inzego nyinshi zikorera ku mahirwe aho usanga nta barurishamibare zifite, ndetse ngo ugasanga n’ibyo bakora bakorera ku mahirwe kuko igenamigambi rigendana n’ibarurishamibare.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages