Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) bahagaritse mu gihe cy’amezi abiri uburobyi mu kiyaga cya Kivu bitewe n’uko umubare w’amafi ugenda ugabanuka.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB Dr Kanyandekwe Christine yabwiye Ikinyamakuru The New Times dukeshya iyi nkuru ko uwo mwanzuro wafashwe n’abafatanyabikorwa bose kugirango haboneke uburyo amafi yororoka .
Kanyandekwe yavuze ko bafashe iki cyemezo kuko hari uburobyi budakurikije amategeko, ndetse no kuroba amafi menshi bikabije, bikaba byaratumye habaho igabanuka ry’amafi mu kiyaga cya Kivu.
Yagize ati ‘’Twamaze kubona ko uburyo bukoreshwa mu kuroba butemewe n’amategeko bikaba byaratumye hari ubwoko bw’amafi buzimira. Kuba tubihagaritse hari icyo bizafasha urwego rw’uburobyi’’,
Yongeyeho ko uguhagarika uburobyi by’agateganyo bizatuma amafi akomeza kwiyongera , kandi ngo abarobyi bazakangurirwa kureka uburobyi budaciye mu nzira zemewe.
Kugeza ubu mu gihugu hari amashyirahamwe 30 y’abarobyi mu turere dutanu. Umusaruro w’Ikiyaga cya Kivu ugeze kuri toni 1,300 ku kwezi , bitegenijwe ko uzagera kuri toni 5,000 nyuma yo kongera kwemera uburobyi muri Kivu .
Ukuriye amashyirahamwe y’abarobyi Nyandwi Théophile yavuze uko guhagarika uburobyi by’agateganyo bibangamiye ababeshwagaho n’uburobyi, ariko ngo barizera ko ibyo bizatuma umusaruro wiyongera’’.



















TANGA IGITEKEREZO