Ubwiyunge bwarashobotse! Uko Mukaremera yababariye uwamwiciye umugabo muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 26 ishize, Nkundiye Tasian wari utuye muri Mbyo, ubu ni mu Karere ka Bugesera, yishe umuturanyi we amutemesheje umuhoro, amuziza ko ari Umututsi.

Nkundiye wari ufite imyaka 43 yafatanyije na bagenzi be kuvutsa ubuzima uwo muturanyi wahowe uko yavutse, wishwe atemaguwe.

Uyu mugabo inkiko zamuhamije ibyaha by’ubwicanyi muri Jenoside n’ibindi, akatirwa imyaka umunani muri gereza.

Nkundiye yaje gufungurwa asoje igihano cye ndetse ubu aturanye na Mukaremera Laurencia, umupfakazi yiciye umugabo. Babaye inshuti, ubu abana n’abuzukuru babo bahuza urugwiro barakina bagasabana, bagasangira ifunguro ndetse inka zabo zirisha hamwe.

Uyu mugabo ufite imyaka 69 avuga ko ‘ashimira cyane’ Mukaremera w’imyaka 59 wamuhaye imbabazi.

Ati “Kuva namusaba imbabazi ngisohoka muri gereza, nkemera ibyaha byanjye nkamusaba kumbabarira, yarabyemeye. Hari n’igihe musigira abana banjye iyo ntahari.’’

Nyuma y’imyaka 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni ihagaritswe, abayirokotse n’ababahigaga bakanabicira ababo babana batishishanya.

Indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal, ikimara guhanurwa Abatutsi mu gihugu hose batangiye kwicwa cyane ko umugambi wo kubamaraho wari umaze igihe kirekire utegurwa.

Mukabyagaju Jeannette wari utuye i Muhanga yibuka ko ijambo rya nyuma se yamubwiye bakimara kumva amakuru y’iraswa ry’indege, rigira riti ‘Turarangiye.’

Yakomeje avuga ko aricyo gihe aheruka umubyeyi we kuko yiciwe hamwe n’abavandimwe be mu minsi yakurikiyeho.

Mu muryango w’abana umunani, Mukabyagaju wari ufite imyaka 17 mu gihe cya Jenoside yasigaranye n’abavandimwe be babiri.

Mukabyagaju yagerageje guhungira mu rusengero rwari i Kabgayi, hari n’abandi bantu benshi ariko ababahaga ibyo kurya baje kwicwa n’Interahamwe.

Mu buhamya bwe avuga ko yaje kurokoka nyuma y’amezi abiri yihishahisha kugeza ingabo za RPA Inkotanyi zifashe igihugu.

Yagize ati “Nizera ko ari imbabazi z’Imana zatumye ntapfa. Nahisemo kwikuramo umujinya, mbabarira abantu bose, barimo n’abishe umuryango wanjye.’’

Mukabyagaju atuye muri Mbyo, mu Mudugudu watujwemo abakoze Jenoside n’abayirokotse.

Kazigwemu Frederick na we wahamijwe ibyaha bya Jenoside birimo icyo kwica umuturanyi we akanabifungirwa imyaka icyenda, yavuze ko “Tunyuzwe n’uburyo Abanyarwanda uyu munsi bunze ubumwe.’’

Uyu mugabo uyobora Umudugudu wa Mbyo avuga ko “Gusaba imbabazi mu muryango wiciye ntibiba byoroshye ariko nyuma byarashobotse.’’

Mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, hashyizwe imbaraga mu gusaba abarokotse kugira umutima wo kubabarira ababiciye ariko na bo bagatera iyo ntambwe yo gutobora bakavuga.

Mu buhamya bwe, Mukaremera avuga ko atari azi ko Nkundiye ariwe wishe umugabo we.

Ati “Yaraje ambwira ko yabikoze, ananyereka aho umubiri w’umugabo wanjye bawutabye. Nyuma yo kubyemera no gusaba imbabazi, naramubabariye.’’

Mukaremera wahisemo ‘kudaheranwa n’agahinda’ ubu abanye neza na Nkundiye, ntibishishanya.

Abahamijwe ibyaha by’ubwicanyi bongera kwisanga muri sosiyete nyuma yo gusaba imbabazi, abo biciye ndetse bakazihabwa.

Intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yubakiye ku buyobozi bwa Perezida Kagame waharaniye kuyobora urugamba rwo kubaka igihugu kibereye buri wese, kitarangwamo ivangura iryo ariryo ryose.

Mukaremera Laurencia warokotse Jenoside ategereje gusuhuzanya na Nkundiye Tasian wamwiciye umugabo, akaza no gufungwa imyaka umunani muri gereza
Mukaremera na Nkundiye bunze ubumwe ndetse kuri ubu baturanye batishishanya
Mukabyagaju Jeannette w’imyaka 43 yahisemo kubabarira abamwiciye umuryango we wose. Uyu mubyeyi warokokeye mu Karere ka Muhanga, atuye mu Mudugudu wa Mbyo mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .