00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AERG yashyize ku karubanda ibibazo by’urusobe by’imfubyi za jenoside

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 16 December 2012 saa 05:41
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri yisumbuye n’amakuru (AERG) bwagaragaje ko abana b’imfubyi bahura n’ibibazo bibongerera umubabaro, agahinda n’ihungabana.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na AERG kuwa 16 Ukuboza 2012 bugaragaza cyane ko imfubyi zidahabwa ubutabera uko bikwiye, ikibazo cy’ingutu kikaba amacumbi, guhabwa imitungo yasizwe n’ababyeyi babo n’ibindi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe (…)

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri yisumbuye n’amakuru (AERG) bwagaragaje ko abana b’imfubyi bahura n’ibibazo bibongerera umubabaro, agahinda n’ihungabana.

Iyi ni inzu y'Imfubyi yasanzwe mu karere ka Ruhango

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na AERG kuwa 16 Ukuboza 2012 bugaragaza cyane ko imfubyi zidahabwa ubutabera uko bikwiye, ikibazo cy’ingutu kikaba amacumbi, guhabwa imitungo yasizwe n’ababyeyi babo n’ibindi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba imibereho y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagira aho bataha mu gihe cy’ibiruhuko n’ibindi bibazo bahura na byo, bwakorewe ku bana 213 batagira aho bataha mu gihugu cyose.

Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza, abana b’imfubyi benshi ubasanga mu mazu baba barikodeshereje babamo ari benshi ari abahungu n’abakobwa, abandi barakodesherejwe n’Uturere, ndetse hakanagaragara impfubyi zijya gushaka imibereho hirya no hino mu miryango zikora imirimo yo mu rugo, igihe cyo gusubira ku ishuri cyagera bagasubirayo.

Imfubyi icumbikiwe n'umukecuru mu karere ka Nyanza
Amwe mu mazu y'imfubyi za Jenoside mu karere ka Kicukiro

Aba bana ngo iyo uganiriye na bo ubasangana ihungabana batewe n’ibyababayeho; 88% mu bakoreweho ubushakashatsi babana n’ihungabana rikomeye.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko abenshi bahuriza ku karengane bakorewe n’ababahemukiye nyamara ubutabera ntibugaragaze imbaraga mu kubarenganura.

Mu karengane kagaragajwe, ngo usanga abenshi amasambu yabo yarigaruriwe hakubakwamwo imidugudu ntibagire icyo bagenerwa. Ikindi kandi hari amafaranga yasizwe n’ababyeyi babo, akaba yarafatiriwe n’amabanki n’ibigo by’ubwishingizi ariko izo mfubyi ntiziyace iryera.

Si ibyo gusa, mu bana bakoreweho ubushakashatsi 55,9% bangana na 119 bagaragaje ko barenganyijwe bakamburwa ubutaka bw’ababyeyi babo nyamara ubutabera ntibugire icyo bubikoraho .

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abana bagerageje gukurikirana iby’ababyeyi babo baratotezwa, ndetse rimwe na rimwe bagakorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nko kubaroga n’ibindi. Mu bana bakoreweho ubushakashatsi 10,3 % bararozwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AERG, Rukundo Constantin yatangaje ko umuti w’ibi byose waba uwo gukemurira aba bana ibibazo ubutabera bugafasha abacitse ku icumu rya Jenoside guhabwa ibyabo.

Ati “Ubutabera bukoze akazi kabwo uko bikwiye n’abana batagira aho baba bakabona aho bataha ibibazo byagabanuka.”

Rukundo akomeje avuga ko ibibazo bikomeye biboneka cyane cyane mu turere, aho usanga umuntu yaratwariwe isambu nyamara ntahabwe ingurane.

Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wavutse mu 1996 utangirira muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. AERG ifite intego yo kuvana mu bwigunge abana barokotse Jenoside no kubaka ejo hazaza habo heza.

Amafoto: Ubushakashatsi bwakozwe na AERG


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .