00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

" Umwaka wa 2014 wazaniye imigisha myinshi Abanyarwanda"- Perezida Kagame

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 26 December 2014 saa 04:45
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yahamije ko umwaka wa 2014 wazaniye imigisha myinshi u Rwanda ndetse ko n’ibinyoma byagiye bivugwa ku Rwanda mu myaka ishize byagiye ku karubanda ukuri kugatsinda ikinyoma.
Perezida Kagame yabivugiye mu birori by’umunsi mukuru wa Noheli yari yateguye n’umuryango we bagamije gusabana n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye barimo abayobozi, abandi batumirwa baturutse mu turere tunyuranye n’Abanyarwanda baba muri Diaspora bari mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko n’utemera (…)

Perezida Paul Kagame yahamije ko umwaka wa 2014 wazaniye imigisha myinshi u Rwanda ndetse ko n’ibinyoma byagiye bivugwa ku Rwanda mu myaka ishize byagiye ku karubanda ukuri kugatsinda ikinyoma.

Perezida Kagame yabivugiye mu birori by’umunsi mukuru wa Noheli yari yateguye n’umuryango we bagamije gusabana n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye barimo abayobozi, abandi batumirwa baturutse mu turere tunyuranye n’Abanyarwanda baba muri Diaspora bari mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko n’utemera iby’amadini adakwiye kwirengagiza ibiyigishirizwamo.

Ati “Noheli itwibutsa ibintu bikomeye birimo kwitanga, gukunda n’amahoro bityo n’umuntu waba utemera Imana cyangwa atemera amadini ntakwiye kwanga ibyo amadini yigisha bijyanye n’amahoro, umutekano, gukora neza no guharanira ukuri.”

“Nabatumiye kugira ngo dusabane, twishime,dushimire Imana kuko iduha ubuzima bwiza kandi ikaduha n’imbaraga zo kubukoresha neza naho abafite ubuzima bubi cyangwa imbaraga nkeya Imana ikabaha kwihangana ariko kandi ikanakoresha abafite imbaraga n’ubuzima bwiza gufasha abo bandi bababaye.”

Umwaka wa 2014 wazaniye u Rwanda imigisha

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2014 wabaye umwaka udasanzwe ku Banyarwanda kuko wabayemo ibyiza byinshi kandi n’ibigoranye u Rwanda rukaba rwarabyikuyemo kigabo.

Ati “Buri mwaka uko utashye ugira ibyawo ariko uyu mwaka watubereye umwaka udasanzwe dukoramo ibikorwa bidasanzwe byinshi kandi byiza harimo no guhinyuza abatugiriye icyizere gike n’abatwibeshyeho.”

Yakomeje avuga ko mu myaka ya 2011-12 habayemo utubazo ariko kandi kubera ko Abanyarwanda bemera ubuzima bwiza bushingiye ku kwemera batunyuzemo bakagera 2014.

Ati “Mu 2014 twagize ibyiza byinshi bisumba iby’icyo gihe. Ibyo u Rwanda rwabeshyerwaga byose byaragaragaye kandi bigaragarira buri wese ko ari ibinyoma.”

Perezida Kagame avuga ko ibi ari byo bitanga icyizere ko Abanyarwanda bashobora kwiyubakira igihugu kandi ko abizera batajya batakaza ukwemera bityo agasaba Abanyarwanda gukomeza guharanira ukuri bihesha agaciro.

Ati “Uwemera nyabyo ntiyiheba, aharanira ukuri, gukora icyiza, kwiyubaha, kwihesha agaciro, kugira ubuzima bwiza kandi n’ubukungu ni Imana ibutanga.”

Izina ry’u Rwanda rifite icyo risobanura

Muri ibyo birori Perezida Kagame yibukije abanyarwanda guhora batekereza ku gihugu cyabo anavuga ko uretse kuba bagifite hari n’icyo bisobanura.

Ati “Izina ry’u Rwanda ntabwo ari inyuguti gusa kuko n’izina ry’umuntu bivuga ikiri muri uwo muntu, ibyiza akora, aho ahagarara, uko ateye, aho atura; kuri ubu rero u Rwanda ntibakirubaririza aho rutuye kuko rwubatse izina.”

Akomeza avuga ko izina u Rwanda n’agaciro rufite ari ibintu bitapfuye kuza gusa kandi ko atari impano ngo tuyihabwe.

Ati” urabiharanira ukabishaka, bikaba ari n’ikimenyetso cyo gukomeza gutera imbere no gusigasira ya “address”, kwiyubaka no kubaka amateka yacu tuzirikana ko ibihe biha ibindi.”

U Rwanda ntirugomba kuba itongo

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abakiri bato bafite inshingano zo gusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda kugira ngo ibyaharaniwe ntibitakare cyangwa ngo bipfe ubusa.

Ati “Abari impinja cyangwa abana bavuka bakaba abasore, abari abasore bakaba abasaza ariko muri ibyo byose ubufatanye ni ngombwa kugira ngo abo bana bavuka nibajya gushakisha kumenya aho bakomoka ntibazahabure kuko u Rwanda rutagomba kuba itongo ryamera; uko ibihe biha ibindi niko u Rwanda rugomba gutera imbere ,abadusimbura bagatera intambwe iruta iyacu aho gusubira inyuma cyangwa kugarukira aho tugeze, bumve ko ari inshingano ikomeye kandi iremereye batege amatwi kuko tuba tubabwira amakuru y’amajoro twaraye atari ayo twumvishe.”

Ababyiruka barariwe amajoro nta mpamvu yatuma bo bayarara

Kagame yanaboneyeho umwanya asobanura ko urubyiruko/ababyiruka batagomba kuba mu buzima bubi nk’ubwo banyuzemo agaragaza ko babunyuzemo kugira ngo hatagira undi ubunyuramo.

Ati “Kuri bo ntibagomba kuzarara amajoro ngo bagere ku cyo bashaka kuko twarayabarariye ahasigaye nibashishoze bahere ku majoro twabarariye maze ayabo bazarara azababere mahire.

Yashoje ashimira abatumirwa be kandi abifuriza bo n’imiryango yabo kugira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire anasaba gukomeza guharanira kwihesha Agaciro, kugahesha u Rwanda na Afurika yose


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .