Abacukura amabuye y’agaciro basabwe kugabanya impanuka zo mu birombe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Ukwakira 2018 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, (RMB) cyasabye sosiyete nshya ziherutse kuvugururirwa ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, ubufasha mu kugabanya impanuka zibera mu birombe.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 24 Ukwakira 2018, yemereye Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gas mu Rwanda gutanga impushya ku bashoramari 27 bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

Nubwo ibyangombwa byavuguruwe ari 27, Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatare Francis yavuze ko byahawe sosiyete 14 zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri izo sosiyete 14, icumi ni iz’abanyarwanda naho enye ni iz’abanyamahanga.

Gatare yavuze ko izo sosiyete by’umwihariko zisabwa kugabanya impanuka zimaze igihe zihitana ubuzima bw’abakora ako kazi mu birombe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane yagize ati “Umwaka ushize umusaruro wariyongereye no mu bikorwa ariko n’impanuka zabaye nyinshi. Twatakaje abantu barenga 81 kubera impanuka zimwe na zimwe zashoboraga kuba zakwirindwa.”

Yongeyeho ati “Abahawe amahirwe kugira ngo ibyangombwa byabo byongerwe igihe, bazakomeza gukurikiranwa tubafashe mu nzira yo kunoza ibyo byose. Mu biganiro tugirana uwo mubare ugomba kumanuka ndetse byashoboka ntihagire abantu bongera kugwa mu birombe.”

Sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zakunze kunengwa kudashakira ibikoresho n’imyenda ikingira abakozi babyo mu gihe bari mu kazi, kutabaha ubwishingizi n’ibindi.

Icyakora, hari n’aho byagiye bigaragara ko abaturage bajya gucukura ahantu hatemewe cyangwa bitwikiriye ijoro, bigateza impanuka.

Mu Rwanda hakunze kuboneka amabuye y’agaciro arimo Zahabu, Gasegereti, Coltan na Wolfram.

Mu mwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni $373, uyu mwaka intego ni miliyoni $600.

RMB iteganya ko mu 2020 amabuye y’agaciro azaba yinjiza miliyoni 800$ na miliyari $1.5 mu 2024.

Gatare yasabye sosiyete zavugururiwe ibyangombwa ubufasha mu kugabanya impanuka zibera mu birombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza