Amakuru ava mu baganga ubwabo, avuga ko iyo bahembwe ukwezi kumwe, nta cyizere cy’uko bazabona ay’ukundi kwezi.
Ibitaro bimwe na bimwe birerura bikavuga ko amafaranga bayabuze kubera umwenda Mutuelle de Santé ibafitiye itarabishyura.
Ibitaro bya Kabutare mu mujyi wa Huye ni kimwe mu bikunze kwakira abarwayi benshi. Abaganga bahakora bavuga ko kugeza uyu munsi batarahembwa amafaranga yabo y’ukwezi kwa munani, kandi n’ukwezi kwa cyenda nta kizere bafite cyo kuzayabona.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mudutabarize rwose, kuko ntibyumvikana ukuntu ukwezi kwa munani gushize, none n’ukwa cyenda kukaba kugiye gushira tutarahembwa.” Yongeraho ati “ubu turava mu rugo abana bicira isazi mu maso, abandi ba nyiri amazu babasohoye.”
Asoza avuga ati “turifuza ko inzego zirebwa n’iki kibazo zadutabariza tugahembwa kuko ubuzima bumeze nabi.”
Itangazo rimanitse kuri ibi bitaro, rirasobanura iki kibazo mu mizi, ariko rigasaba abakozi kwihanga, kuko bategereje amafaranga azava muri mutuel de santé no mu bandi baterankunga.
Iryo tangazo riragira riti:
Tubabajwe no kubamenyesha ko kugeza uyu munsi, tutarabona uburyo bwo kuhemba umushahara w’ukwezi kwa Kanama 2015, kubera ko kuva mu Ukuboza 2014 kugeza uyu munsi, tutarishyurwa na MUSA kandi ari iyo iba idufitiye hafi 90% by’amafaranga tuba tugomba kwishyurwa, hakiyongeraho kandi fonds za projets SS TB, SS HIV na TBMR zitaraboneka.
Tubaye tubasabye kwihangana mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro burimo kureba uburyo iki kibazo cyakemuka.
Turacyagerageraza kuvugana n’inzego zicunga Mutuelle de Santé.

TANGA IGITEKEREZO