00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera ku bihumbi 12 batanze ibirego by’ihohotera uyu mwaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 04:55
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira kugera mu Ugushyingo Abanyarwanda ibihumbi 12 bamaze gutanga ikirego muri RIB ko bahohotewe, iboneraho gusaba abarikorerwa kudaceceka ahubwo bakagana ubuyobozi bukabafasha.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021 ubwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku isi hose, u Rwanda rukaba rwifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye muri iki gikorwa.

Ku rwego rw’igihugu ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, yavuze ko hakiri ikibazo cy’uko abantu bahohoterwa ntibahite bajya kurega ngo kuko akenshi uwahohotewe ariwe abantu babanza kubonamo umunyamakosa kuruta uwamuhohoteye.

Yakomeje asaba Abanyarwanda gutinyuka hagira uhohoterwa agahita yitabaza ubuyobozi hakiri kare, avuga ko kuva uyu mwaka watangira nibura abagera ku bihumbi 12 bamaze gutanga ibirego.

Ati “Buri mwaka imibare igenda izamuka, nibura kugeza mu Ugushyingo twari dufite ibihumbi 12 by’abantu batanze ibirego muri RIB, bivuga ngo imibare igenda izamuka cyane.”

Yakomeje avuga ko muri abo baturage ibihumbi 12 batanze ibirego, ibiza ku isonga cyane ari ibirego bijyanye no gusambanya abana hagakurikiraho gukubita no gukomeretsa byakorewe mu ngo, ku mwanya wa gatatu hakurikiraho gucunga nabi umutungo w’urugo hagati y’abashakanye.

Batamuriza yavuze ko muri iyi minsi 16 basaba buri wese yaba uwakorewe icyaha n’uwagikoze kumva ko ihohotera rikorewe mu muryango akenshi rigira ingaruka ku muryango wose n’igihugu muri rusange.

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fode Ndiaye, yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiriye kwihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose asaba ubuyobozi n’abaturage gufatanya rikarandurwa burundu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Nakunda Jolly, yavuze ko mu mirenge irindwi muri 14 igize aka Karere babaruyemo imiryango 752 ifitanye ibibazo by’amakimbirane, nyuma yo kuyibona ngo bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye hatoranywa imiryango 350 yari yarabanye mu buryo butemewe n’amategeko barayigisha, igera aho yiyunga.

Imwe mu miryango yatanze ubuhamya ku cyatumaga bagira amakimbirane yagaragaje ko imyumvire, gushukwa n’ibigare biri mu biteza amakimbirane.

Muri uyu muhango hanasezeranyijwe imiryango 20 yabanaga mu buryo butubahirije amategeko. MIGEPFOF yavuze ko muri iyi minsi 16 hazakorwamo ubukangurambaga butandukanye ku hantu hahurira abantu benshi hagamijwe kubibutsa kwirinda ihohotera iryo ari ryo ryose.

Abayobozi batandukanye hamwe n'abaturage bazengurutse isantere ya Kabarore bamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Batamuriza Mireille yavuze ko abanyarwanda ibihumbi 12 aribo bamaze kugana ubutabera nyuma yo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Fode Ndiaye yasabye abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ihohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .