00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi bo mu bitaro batangiye guhugurwa ku gukumira inkongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 January 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryatangiye ibikorwa byo guhugura abakozi bo mu bitaro byo hirya no hino muri Kigali ku gukumira inkongi.

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama hahuguwe abakozi 10 bo mu bitaro bya La Croix du Sud bizwi nko kwa Nyirinkwaya. Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera. Hatanzwe amahugurwa y’umunsi umwe. Ku munsi wari wabanje hahuguwe abakozi bo mu bitaro bya Masaka.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira yavuze ko aba bakozi bahuguwe ku bintu bitandukanye bijyanye no kubereka uko bakwirinda inkongi mbere y’uko ziba, uko bakwitabara bazimya inkongi ndetse banerekwa uko bahunga aharimo kubera inkongi.

Yagize ati "Abakozi bo muri ibi bitaro twabagaragarije ibitera inkongi ndetse n’ibigize umuriro. Tubereka uko bakwitabara bo ubwabo igihe habaye inkongi bifashishije ibikoresho nka kizimyamuriro, umucanga, ikiringiti gitose twaberetse uko bazimya umuriro."

Yakomeje avuga ko abitabiriye amahugurwa bagaragaje kuyitabira neza no kuyakurikirana amatsiko menshi. Yavuze ko nta kabuza ubumenyi bahawe buzabafasha igihe habaye inkongi aho bari ariko abasaba kuzajya bihutira guhamagara Polisi igihe inkongi ikomeye.

Muganga mukuru w’ibitaro La Croix du Sud, Nyirinkwaya Jean Chrysostome yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda avuga ko aya mahugurwa hari icyo afashije abakozi bo mu bitaro ndetse n’abarwayi babigana.

Yagize ati” Ibi bintu twari twarabyifuje kuva kera, ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yaje kuduhugura ku kwirinda inkongi no kuyirwanya. Hano haba abakozi benshi n’abarwayi ndetse n’imashini nyinshi ariko ugasanga abakozi nta mahugurwa ahagije bafite mu kuzimya umuriro kandi dufite imashini ziwuzimya.”

Nyirinkwaya yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda muri rusange, by’umwihariko ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB). Yavuze ko abapolisi baberetse ibitera inkongi, ibigize umuriro, uko bazimya umuriro bifashije amacupa arimo gaze izimya umuriro, ikiringiti gitose n’ umucanga.

Nyirinkwaya yakanguriye abayobozi b’ibigo bitandukanye kwihutira gusabira amahugurwa abakozi babo kugira ngo bagire ubumenyi ku kurwanya no kwirinda inkongi kuko iyo yabaye usanga hatikirira imitungo ibarirwa mu mamiliyari y’amafaranga.

Ku bijyanye n’ibitaro bya Masaka, abapolisi bo muri iri shami ry’ubutabazi no kurwanya inkongi basuye ibikorwaremezo byo muri ibi bitaro bereka abayobozi ahari ibyo bagomba gukosora kugira ngo birinde ko hazaba inkongi.

Abakozi bo muri La Croix du Sud beretswe uburyo butandukanye bwo gukumira inkongi
Amahugurwa bahawe azabafasha kurwanya inkongi aho bakorera no mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .