Abana ba Kabuga bahiye ubwoba ko gereza ishobora gutebutsa urupfu rwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Abana ba Kabuga Felicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batangiye gutekereza ko nyuma y’uko umubyeyi wabo yangiwe gukurikiranwa adafunzwe, ashobora gupfira muri kasho kubera urusobe rw’indwara rumuhuriraho.

Kuri uyu wa Gatanu abana ba Kabuga basohoye inyandiko ivuga ko ubucamanza bw’u Bufaransa bwimye Kabuga uburenganzira bw’ibanze ubwo bwangaga ko aburana ari hanze, bavuga ko asanganwe ibibazo by’uburwayi bishobora kumuhuta.

Ku wa Gatatu nibwo urukiko rwemeje ko Kabuga azakomeza gufungwa bitandukanye n’ibyo yasabaga binyuze mu bavoka be, mu gihe ibijyanye n’icyemezo cyo kuba yazaburanira mu Bufaransa cyangwa Arusha, bizamenyekana ku wa 3 Kamena 2020.

Kabuga uvuga ko afite imyaka 87 nubwo mu byangombwa bye hagaragaramo ko afite 84, yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020 ku mpapuro yashyiriweho n’urwari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ku byaha birindwi aregwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu itangazo ry’abana be 11, bagize bati “mu myaka ishize yahuriweho n’indwara nyinshi: diabète, umuvuduko w’amaraso n’ihungabana ry’imikorere y’ubwonko,”

"Mu mwaka ushize kandi yabazwe amara. Ubuzima bwe bukeneye gushyigikirwa no gukurikiranirwa hafi kimwe n’undi muntu wese w’intege nke cyangwa ugeze mu za bukuru ukeneye gufashwa.”

Ngo kuva yatabwa muri yombi yahise ananuka cyane amererwa nabi.

Ku wa 27 Gicurasi nibwo urukiko rw’i Paris rwanze ubusabe bw’abavoka be kuko kumurekura by’agateganyo, rugaragara ko nta cyizeza ko adashobora gutoroka ubutabera, cyane ko yakomeje gufashwa n’umuryango we kwihisha mu myaka 26 ishize.

Kabuga yari umwe mu bashakishwaga cyane n’urukiko, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amerika yari yaramushyiriyeho miliyoni $5 ku muntu uzatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga Félicien yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicursi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .