Abantu 17 batawe muri yombi bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Mata 2020 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 17 bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi wiyise aba ’Men’, aho banashinjwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba berekanywe kuri uyu wa Mbere nyuma y’abandi 15 nabo bagize uyu mutwe berekanywe muri Gashyantare 2020, ubu bari gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

Abagize iri tsinda bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu minsi ishize, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye, aho bagiye bahamagara abantu kuri telefoni bakababwira ko hari amafaranga baboherereje bibeshye, bakabasaba kuyabasubiza, kandi ari ubutekamitwe.

Hari kandi n’ibikorwa bagizemo uruhare byo gushuka abantu ko bafite amabuye y’agaciro bagurisha, umuntu akabaha amafaranga, yazajya kuyapimisha agasanga amabuye bamuhaye baramuhangitse.

Aberekanywe bose ni urubyiruko bigaragara ko bari hagati y’imyaka 20 na 35 mu gihe umugore umwe ari we wari muri aba nk’uko byari bimeze no mu bandi berekanwe muri Gashyantare.

Kagabo Louis Pacifique wavuze ko yafashwe tariki ya 31 Werurwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo, yavuze ko yakoraga ibi bikorwa guhera mu 2013, ndete yigeze gufatwa n’inzego z’Umurenge mu 2018, ariko akarekurwa.

Ati “Dufatwa, haje inzego zibishinzwe zirimo abasirikare, Polisi na RIB. Njye nari mu rugo. Ni umutwe w’aba-Meni (ababeshyi cyangwa abatekamutwe), buri muntu akunze gukora ku giti cye. Bakunda gukora mu gace k’Umurenge wa Nyakarenzo na Nkungu ndetse na Nyagashonga.”

“Ku mafaranga natwaye abantu, abo nibuka ni babiri b’Abanye-Congo, abandi ni Abanyarwanda barenga batanu. Uburyo bwa mbere tubikoramo, ni amabuye tubumba, tukabahamagara bakaza kuyagura. Ubwa kabiri ni kuri telefoni. Tumenya amafaranga umuntu afiteho, tukaba twakwiyitira MTN tukabwira umuntu imibare akanda, amafaranga ukajya kuyabikuza ahandi.”

Kagabo yavuze ko amafaranga menshi yakoreye muri ibi bikorwa agera kuri miliyoni 1.6 Frw, utabariyemo ayo kurya no kwambara.

Tuyishime Théogène wakoraga mu bijyanye no gucuruza ibyitwa zahabu ariko babeshya abantu, na we yasobanuye uko babikora.

Ati “Njyewe nabaga mu babeshya ko bafite zahabu, nabitangiye mu 2015. Nafashwe n’inzego z’umutekano, banjyana muri Transit [Centre], habuze umuntu unshinja ndataha. Duhamagara umuntu tukamubwira ko twabonye akantu turi gucukura umucenga, kameze nka zahabu, umusobanurira uko kameze akazaza kukareba. Araza akareba uko kameze, akishyura ayo afite nyuma agasanga twaramutuburiye.”

Ndayambaje Innocent wo mu Murenge wa Gashonga, we yavuze ko nta gihe kinini yari amaze muri uyu mutwe yinjijwemo na bagenzi be, akaba yemeza ko yari amaze gukorera ibihumbi 70 Frw.

We na bagenzi be bafashwe, bemeje ko hari abo bakoranaga benshi batarafatwa, basaba ko abasigaye babireka kuko atari byiza.

Ati “Twari nk’umunani [abo we yakoranaga na bo] abasigaye ni nka bane. Ni isomo rikomeye nkuyemo, icyo nabwira n’abasigaye mu giturage batarafatwa ni uko babireka kuko atari byiza.”

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yavuze ko aberekenwe bafashwe nyuma y’amakuru n’ibirego byatanzwe n’Abanyarwanda batandukanye, ndetse kuri ubu ibikorwa byo gushakisha abari muri uwo mutwe, bikaba bigikomeje.

Ati “Ni abantu 17 bafashwe kugeza tariki ya 3 Mata, mwabonye 16 kuko hari umwe wafashwe uri i Gikondo utabashije kugera hano. Ni igikorwa kigikomeje kugira ngo ababikora bashyikirizwe ubutabera.”

Yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bibiri, aho nibibahama, bazahanisha ikiremereye muri byombi.

Ati “Kugeza ubu barakekwaho ibyaha bibiri: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, iki cyaha kiboneka mu ngingo ya 224 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ibihano ni ukuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 20.”

“Hari kandi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, biboneka mu ngingo ya 174, igihano ni imyaka itatu kugeza kuri itanu, ariko uko ari bibiri, amategeko ateganya ko baramutse bahamwe n’icyaha, bahabwa igihano kirushije ibindi kuremera muri ibi byaha.”

RIB yavuze ko mu bihe bya Coronavirus abantu bakomeje gukangurirwa kwifashisha cyane ikoranabuhanga mu kwishyurana, ariko bakwiye kuba maso birinda abatekamutwe nk’abo. Igihe bahuye n’ikibazo bakwiye kwitabaza umurongo wa telefoni utishyurwa wa 166.

Abantu 17 bakurikiranweho kwambura abantu mu buriganya

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .