Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CNDP) yagaragaje ko hari abagororwa 520 bavuga ko barangije ibihano bagakomeza gufungwa.
Muri bo, abagororwa 12 ni abari bakurikiranyweho ibyaha bisanzwe, inkiko zaburanishije zigatinda gushyikiriza kopi z`imanza zabo ubuyobozi bwa gereza bafungiyemo.

Abandi bagororwa 508 ni abari bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside, abenshi muri bo, bakabanza gufungirwa muri kasho zari iza Komini, igihe bahamaze kikaba kitagaragara mu madosiye yabo ari mu bwanditsi bwa gereza bafungiyemo.
Mu myanzuro yatanze muri Raporo yashyikirije Inteko, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasabye Ubushinjacyaha Bukuru “kwihutisha ibijyanye no kwemeza amakuru yerekeye abagororwa babanje gufungirwa muri kasho zari iza komini kugira ngo ababa bararangije ibihano bafungurwe.”

AC Bosco Kabanda ukorera Urwego Rukuru rw’Imfungwa n’Abagororwa yabwiye IGIHE ko iyo hari ufunzwe uvuga ko akwiye kuba yararekuwe haba hari ibibura muri dosiye ye.
Ati “Ntiwafungura umuntu binyuranyije n’ibyo inyandiko zimufunga zigaragaza, iyo ayo marangizarubanza atarahageran muri rusange iyo bibayeho gereza yihutira kuvugana n’urukiko rwamufungishije kugira ngo ibibura byoherezwe afungurwe”.
Yongeyeho ati “Ntabwo ari gereza imufungura nk’uko aba atari gereza yamufunze; aba yafunzwe n’Urukiko rumuha dosiye igaragaza ibyatumye afungwa runagaragaza igihe azafungurirwa, iyo dosiye ye hari ibiburmo kugira ngo afungurwe ntabwo gereza yagendera ku byo umugororwa avuze ngo ihite imufungura ahubwo igendera ku bitegekwa na dosiye imufunga”.
Uretse iki kibazo, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko yasanze hari abandi bagororwa 79 bakurikiranyweho ibyaha bisanzwe bafite amadosiye atuzuye.

Inavuga ko hari n’imfungwa 33 zikurikiranyweho ibyaha bya jenoside zitigeze ziburanishwa n’Inkiko Gacaca cyangwa Inkiko zisanzwe kandi inyinshi muri zo zimaze igihe kirekire muri gereza.
Komisiyo isoza yerekanye kandi ikibazo cy’imfungwa 104 zikurikiranyweho ibyaha bisanzwe zimaze igihe kirenga imyaka irenga 2 zitaraburanishwa.
Mu Rwanda abagororwa bose hamwe ni 50749, na ho imfungwa ni 3530.
TANGA IGITEKEREZO