Iki kibazo cy’izi mpunzi zidashaka gutaha mu Rwanda, ntizinagaragaze ubushake bwo gufata ibyangombwa bizemerera gutura muri Zambia cyahagurukije Minisiteri y’ibikorwa by’imbere mu gihugu muri Zambia, Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda na Zambia kugirana ibiganiro i Kigali, kuva kuwa 24 na 25 Werurwe 2015 .
Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Seraphine, yagaragaje ko izo mpunzi zigomba gutaha kuko u Rwanda rwiteguye kuzakira, cyangwa zikemera gufata ibyangombwa bizemerera gutura muri Zambia.
Yagize ati“Impunzi z’Abanyarwanda zabaye nk’izishaka kumva ko zigomba gutura muri Zambia, zigaragaza ariko ko zidashaka gufata ibyangomba by’u Rwanda bizemerera gutura muri Zambia. Zambia nayo ikavuga ko itabemerera gutura badafite impapuro zibemerera gutura.”
Ku kibazo cy’uko uburyo bukoreshwa izo mpunzi zikangurirwa gutaha bwaba butazinyura,
Mukantabana yagaragaje ko ntako u Rwanda rutakoze, haba mu kujya muri Zambia kubaganiriza no kubabwira ko abifuza kuba muri Zambia bahafite icyo bahakora bahaguma, ariko bafite ibyangombwa.
Nubwo ibyo byakozwe, MIDIMAR igaragaza ko abo Banyarwanda batahise bumva ibyo basabwa, ariko nta yandi mahitamo bafite atari ugushaka ibyangombwa.
Mukantabana ati“Zambia ntizemera guhindura amategeko yayo kubera ko Abanyarwanda batuyeyo bifuje kubaho batagira icyangombwa kibaranga.”

Minisitiri Kaunda Tushuke Panji wa Zambia yashimangiye ko igihe cyose abo Banyarwanda bazagaragaza ibyangombwa by’u Rwanda bibemerera gutura, igihugu cye cyiteguye kubatuza, ariko nibatabikora icyo gihe hazafatwa izindi ngamba kuko barangije gutakaza sitati y’ubuhunzi.
Laura Lo Castro Uhagarariye HCR muri Zambia we yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakangurira abo Banyarwanda gufata ibyangombwa bibaranga, ntibiteshe amahirwe kuko bitabaye ibyo bazitwa ko bariyo mu buryo butemewe n’amategeko
Lo Castro ati”Tugiye kugerageza gusaba Leta ya Zambia kubongerera uruhushya rwo kuba batuye muri Zambia nta byangombwa bibaranga. Nabo ariko ntibagomba kwitesha aya mahirwe.”
Mu rwego rwo gukomeza kubakangurira gutaha, MIDIMAR yanateguye igikorwa cyitwa “Ngwino urebe”, aho bamwe mu mpunzi zaje mu Rwanda mu bikorwa byo gusura imiryango yazo no kwirebera aho igihugu kigeze mu iterambere.
Kuva sitati y’ubuhunzi yavanwaho ku itariki 30 Kamena 2013, Zambia iri mu bihugu byihutiye kubishyira mu bikorwa, impunzi zisaga 4000 z’Abanyarwanda muri iki gihugu zagizweho ingaruka zo gutakaza sitati y’ubuhunzi
Kuva icyo gihe Zambia n’u Rwanda byagiye bigira inama zitandukanye zigamije kwigira hamwe uburyo izo mpunzi zatahuka ku bushake cyangwa zigahabwa ibyangombwa bizemerera gutura muri Zambia ku buryo bwemewe n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO