00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 165,000 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 21 October 2014 saa 12:12
Yasuwe :

Abanyeshuri bahatanira kuzinjira mu mashuri yisumbuye umwaka utaha batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu gihugu hose kuri uyu wa Kabiri.
Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abanyeshuri 165,284 aribo batangiye ibizamini, barimo abahungu 76,652 n’abakobwa 88,632.
Ugereranyije n’abakoze umwaka ushize, umubare wagabanutseho 7,9973 ( ni ukuvuga 3%) kuko bwo bari 173,281.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza (…)

Abanyeshuri bahatanira kuzinjira mu mashuri yisumbuye umwaka utaha batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu gihugu hose kuri uyu wa Kabiri.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abanyeshuri 165,284 aribo batangiye ibizamini, barimo abahungu 76,652 n’abakobwa 88,632.

Ugereranyije n’abakoze umwaka ushize, umubare wagabanutseho 7,9973 ( ni ukuvuga 3%) kuko bwo bari 173,281.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko muri ibi bizamini byatangiye hakozwe ibishoboka ngo amakosa yagaragaye mu yindi myaka yirindwe.

Yagize ati "Twakajije umutekano w’ahabikwa ibizamini. Mbere hafungwaga n’ingufuri imwe ubu dufungisha ebyiri kandi imfunguzo zikabikwa n’abayobozi babiri bategetswe no kwinjira ahabitse ibizamini bari kumwe n’abashinzwe umutekano."

Rwamukwaya yavuze ko ukuriye Akarere k’ibizamini abika urufunguzo rw’ingufuri imwe n’umwungirije akabika urw’indi kandi hakaba hacunzwe n’abashinzwe umutekano.

Yakomeje avuga ko izi ngamba zizafasha kuziba icyuho cy’amakosa yajyaga akorwa n’abayobozi bamwe bibaga ibizamini, bakabyerekana mbere y’uko bikorwa.

Rwamukwaya atangiza ikorwa ry’ibi bizamini i Shyorongi mu Karere ka Kicukiro, yasabye abanyeshuri gukora ibizamini byabo batuje, bakirinda ko hari umwarimu cyangwa mugenzi we wabakopeza.

Ku banyeshuri bakora icyaha cyo gukopera, Rwamukwaya yavuze ko bahomba kuko amanota yabo atajya asohoka, bikababera imfabusa, bakabura amahirwe yo kwinjira mu mashuri yisumbuye.

Umwarimu ufashwe akopeza, uretse guhanwa mu rwego rw’akazi ashobora no gukurikiranwa mu butabera.

Mu mwaka ushize hari bamwe mu barimu bahanishijwe kudahembwa mu gihe cy’amezi atatu kubera amakosa mu bizamini bya Leta.

Ibizamini bisoza amashuri abanza biri gukorerwa ku bigo 765 mu gihugu hose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .