Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bambitswe imidali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abibumbye kuri uyu wa Gatatu wambitse abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bwawo bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ni imidari ishimangira ubwitange buranga aba bapolisi mu gushimangira ituze, umutekano n’amahoro muri kiriya gihugu.

Abapolisi bambitswe imidali bari mu mutwe ushinzwe kurinda inkambi y’impuzi ziri ahitwa i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira.

Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri Malakal niwe wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango ndetse ni we wambitse aba bapolisi b’u Rwanda imidali.

Hari kandi umuyobozi ushinzwe imikorere y’abapolisi b’umuryango w’abibumbye bakorera muri icyo gihugu (UNPOL Chief of Staff), ACP Barthelemy Rugwizangonga wari unahagaraiye umuyobozi wa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, n’umuyobozi wa polisi ya Loni ikorera mu gice cy’Amajyaruguru ya Sudani y’Epfo Brig. Gen Johnson Akou Adjei Koffi.

Hari kandi komiseri wa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gace ka Malakal Maj. Gen Chol Atem, hari kandi abayobozi batandukanye bayoboye imitwe y’intumwa zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu ndetse n’abandi ba nyacyubahiro batandukanye bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo akarasisi, imyitozo ngororamubiri ndetse n’imbyino gakondo ziranga umuco nyarwanda zabyinwe n’abapolisi b’u Rwanda bari bagiye kwambikwa imidali.

Dewet yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubunyamwuga bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu gushyigikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yashimangiye cyane uruhare rw’abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu icyiciro cyabo cya Gatatu (RWAFPU-3 ).

Yagize ati ”Iki ni ikimenyetso cy’uko umurimo wo kubungabunga amahoro atari uw’abagabo bonyine, kwitanga mutizigama kwanyu byagaragaje ko mwateguwe bihagije kandi bitera umuhate abantu kuba bakwihanganira ibihe byose banyuramo, byakuyeho impungenge z’uko mutakuzuza neza inshingano zanyu, mwabikoze neza kandi n’ubunyamwuga buhebuje ndetse no mu bihe wabonaga ko bigoye.”

Yakomeje avuga ko imidali bambitswe isobanuye umuhate mu guhuza abaturage ba Sudani y’Epfo no kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Avuga ko umuryango w’abibumbye ushimishwa n’umurava w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.

ACP Barthelemy Rugwizangoga yashimiye leta y’u Rwanda k’uruhare rwayo mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse no kuziba icyuho cy’uburinganire cyari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yashimiye abapolisi bambitswe imidali ku bwitange no kubaka icyizere mu bo bari bashinzwe kurindira amahoro, anabashimira ibikorwa bitandukanye bagenda bageza ku baturage, birimo kurwanya ihohotera rikorewa abagore, gucunga umutekano ndetse n’ibindi bikorwa bya kiremwamuntu bagenda bagaragaza.

Mu ijambo rye umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambwitswe imidali, ACP Paul Gatambira yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, leta ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu ku bufatanye bagaragarije umutwe ayoboye kugira ngo ushobore kugera ku nshingano zawo.

Yagize ati ”Nagira ngo mvuge ko bitari koroha iyo tutagira ubufasha bwanyu, kudutera ingabo mu bitugu, ubufatanye bwanyu ndetse n’inama zanyu byaradufashije cyane tubasha gukora neza inshingano zacu.”

Yakomeje avuga ko bahakuye ubunararibonye mu bintu bitandukanye no gushobora gukemura ibibazo bitari byitezwe ndetse no guhangana n’imbogamizi, ibintu bizanabafasha nibasubira mu gihugu cyabo ndetse n’ahandi bazakenerwa.

ACP Gatambira nanone yashimiye abapolisi bambitswe imidali kubera ubunyamwuga bwabaranze, umuhate, gukorera hamwe nk’ikipe ndetse no gukora cyane. Yanashimiye cyane abaturage bo mu gace ka Malakal k’ubufatanye bwabo mu bikorwa byo kubabungabungira amahoro

Uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro muri aka gace ka Malakal wakagezemo mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bagera ku bihumbi 32 ( 32,000) bakuwe mu byabo n’intambara. Usibye kubarindira umutekano babagezaho ibikorwa bitandukanye by’isuku n’indi mibereho myiza.

Abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidari ishimangira ubwitange bwabaranze mu guharanira ituze, umutekano n’amahoro
Aba bapolisi bambitswe imidali bageze mu gace ka Malakal mu Ugushyingo umwaka ushize
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza