00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi babiri bafunzwe bazira gufata umukobwa bamuhora imyambarire

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 August 2026 saa 10:09
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi abapolisi babiri bagafungwa, nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiwe muri gare ya Rubavu bafata umukobwa bamushinja kwambara ikanzu ngufi.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe.”

Uretse guta muri yombi abapolisi bagaragara muri aya mashusho, Polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi bose bahawe amabwiriza kandi bihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.

Ibi bibaye nyuma y’impaka zikomeye zikomeje kubera ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko hari abakobwa basubijwe inyuma ku muryango w’igitaramo cya Diamond Platnumz, kubera imyambarire yabo.

Nyuma y’ibi bikorwa, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko imyitwarire nk’iyi idakwiye, basaba ko hafatwa ingamba zihuse kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitongera kubaho.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari imyambarire idakwiye mu muco nyarwanda, cyane ko hari abantu bakunze kugaragara mu ruhame bambaye imyenda bamwe babona ko idahesha uyambaye icyubahiro.

Ikibazo cy’imyambarire ikwiye mu ruhame cyongeye guteza impaka nyuma y’uko mu myaka ishize nabwo cyarikoroje nyuma y’itabwa muri yombi rya Mugabekazi Liliane waserutse mu gitaramo cya Tay C.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Rutikanga yavuze ko abapolisi babiri bagaragaye bafata umukobwa kubera imyambarire bafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages

Article (255211) Re-process this page