00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bakanga kwitaba polisi bashobora gufungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2020 saa 08:10
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu iherutse gusohora urutonde rw’abagera kuri 498 barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ibasaba kugana ubuyobozi bwayo bitarenze kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi CP Jean Bosco Kabera, yatangaje ko abataritabye polisi bagiye gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko, aho abazahamwa n’ibyaha birimo kwanga kwitaba ubuyobozi bazafungwa.

CP Kabera yavuze ko hazakurikizwa ibiteganywa n’Itegeko nimero 67/218 ryo kuwa 30/8/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 242, ivuga kwanga kwitaba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa ubundi buyobozi.

Iyi ngingo ivuga ko uretse igihe cy’inkomyi, umuntu wese wanga kwitaba yahamagajwe ku buryo bwemewe n’amategeko kandi yahamagajwe n’urwego rw’akazi, atumiwe n’umushinjacyaha cyangwa abandi bayobozi akabyanga aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko afungwa igifungo kitari hasi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200 kugeza ku mafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

CP Kabera yagarutse ku bantu banze kwitaba polisi ahubwo bagatangira gushaka inzira z’uko babona permis na Carte Jaune zabo polisi yafashe banyuze mu nzira zo kubeshya ko zatakaye.

Ati “Hari permis z’abaturage dufite, hari carte Jaune z’imodoka zabo dufite, turabizi ko hari abagerageza gushaka icyemezo cy’uko babitaye bakajya ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bakajya gushaka Carte Jaune, bakajya kuri polisi gushaka za permis, aba bantu rero barumva ko amategeko azabakurikirana”.

CP Kabera yakomeje asobanura ko aba bazahanwa hagendewe ku ngingo ya 277 ivuga ku guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, impapuro zitangwa n’inzego zabugenewe.

Umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha cyangwa ukoresha bidakwiye impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa kujya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro, inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshatu.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera, yavuze kandi ko muri iyi minsi hakigaragara abantu batubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bagakora isabukuru bagatumira abantu, bakagura inzoga bagakora utubari mu ngo, abasaba gucika kuri iyi mico mibi.

Ati “Ushaka gukora isabukuru yayikorera iwe mu rugo kandi n’umuryango we, gutumira inshuti n’abavandimwe ntabwo byemewe. Ushaka kuba yanywa inzoga yazigura akazinywera iwe mu rugo cyangwa aho byemewe ariko adatumiye inshuti n’abavandimwe”.

“Abafite umuco wo gusurana bakwiye kubireka bakabitekerezaho mbere yo kubikora kuko bishobora kuba intandaro yo gukurura no gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Polisi y’Igihugu kandi yihanangirije abantu bakora ubukwe ntibubahirize amabwiriza, aho bigaragara ko hari ukuramukanya, bagahoberana, bagakorana mu ntoki ndetse n’impano bahana bakazihana bakorana mu ntoki ndetse no kwicara guhana intambwe ntibabikore.

Yaburiye abakira ubukwe ko aho bizongera kugaragara hazabaho gukorana n’inzego zibishinzwe bagafungirwa.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera yaburiye abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bakanga kwitaba polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .