Abarokotse basabye ko nyina wa Victoire Ingabire afatwa akabazwa abatutsi yishe muri Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Mata 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Mageragere mu cyahoze ari Komine Butamwa, barifuza ko nyina wa Victoire Ingabire, uba mu Buholandi witwa Dusabe Thérèse yafatwa akajyanwa mu Rwanda akabazwa amaraso y’inzirakarengane z’abatutsi yishe ubwo yayoboraga ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

Ibi abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Mageragere babisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu cyahoze ari Komine Butamwe ubu yahindutse Umurenge wa Mageragere hiciwe abatutsi ibihumbi 8 mu gihe cya Jenoside.

Mu muhango wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside muri aka gace, abayirokotse basabye ko abayigizemo uruhare bakidegembya bashyikirizwa ubutabera bakabazwa amaraso y’inzirakarengane bishe.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mageragere,Murangwa Jean Bosco yasabye ko Dusabe yafatwa akazanwa mu Rwanda kugira ngo abazwe amaraso y’inzirakarengane yishe.

Ati “ Turasaba ko n’abakoze jenoside bakatiwe n’inkiko bagakwiye kubihanirwa bagakurikiranwa hanyuma niba barakatiwe bakaza bakarangiza ibihano bahawe kuko harimo abacyidegembya bakatiwe birirwa hanze bavuza induru bagaragaza Leta nabi kandi ari bo bakoze amahano nk’umukecuru Dusabe nyina wa Ingabire Victoire . Yishe abagore bari baje kubyara muri iki kigo Nderabuzima ubwo yari agikuriye.”

Yongeyeho ko uyu mukecuru wanakatiwe burundu n’inkiko Gacaca ukidegembya mu Buholandi yagakwiye gushyikirizwa ubutabera akabazwa ibyo yakoze.

Umwe mu batanze amakuru mu nkiko Gacaca yavuze ko Jenoside itaratangira “ Thérèse yatotezaga abagore b’abatutsi babyariraga abahungu ku kigo nderabuzima cya Butamwa, avuga ko abo bana bavutse ari amaboko mashya y’inyenzi.”

Yanitabiraga inama zacurirwagamo imigambi yo kwica abatutsi, ndetse mu nkiko Gacaca yashinjwe kwica urubozo abagore b’abatutsikazi bamuganaga ku ivuriro rya Butamwa, akanabavanamo bimwe mu bice, ndetse ngo hari abagore n’abana baburirwaga irengero.

Urukiko Gacaca mu 2009 rwaje kumukatira gufungwa burundu, ariko ngo ubu ni umugore wibereyeho mu mudendezo mu gace ka Zevenhuizen, mu majyepfo y’u Buholandi. Umukobwa we Ingabire Victoire ngo yagize uruhare mu kumuhungisha.

Dusabe Thérèse yahamijwe n'inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yihishe mu Buholandi
Abarokokeye i Mageragere bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .