Yabigarutse kuri iki cyumweru ubwo yavugaga mu izina ry’imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguye mu cyubahiro abayo 294 mu Rwibutso rwa Murambi bavanwe mu rwa Gasaka.
Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babikesha ingabo zari iza FPR Inkotanyi, kuko mu gihe bahigwaga nta yandi makiriro bari bafite.
Ati “Abarokotse igihango dufitanye n’Inkotanyi nibwira ko uzaramuka agitatiye kizamusama; kuko baturokoreye amagara, batumye tudapfa batumye tuticwa.”
Mu rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe haruhukiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 50 bari bahungiye mu ishuri ryari ryaratangiye kuhubakwa.
Uwatanze ubuhamya Kayitaba Michel yavuze ko hari abantu bo mu muryango we bagera kuri 17 bishwe ariko yabashije kurokokana n’umugore we n’abana.
Hirya no hino mu gihugu abarokotse Jenoside iyo batanze ubuhamya bose bahuriza ku kuba bararokowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yagarutse ku mateka y’u Rwanda, avuga ko kuri ubu rwiyubatse asaba umusanzu wa buri wese mu kurinda ibimaze kugerwaho.
Ati “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kwicara umuntu akavuga ngo iki cyerekezo igihugu cyahisemo, njyewe umusanzu wanjye ni uwuhe mu kucyirinda. Umuntu wese aho ari agakora ibishoboka kugira ngo dukomeze twubake u Rwanda twifuza.”
Abanyamadini, abikorera, abanyepolitike n’izindi nzego zose basabwe gutanga umusanzu wa bo mu kubaka igihugu no kukirinda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
By’umwihariko ababyeyi bongeye kwibutswa kubwira abana babo amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi birinda kuyagoreka.











TANGA IGITEKEREZO