Abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 70

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje mu Rwanda habonetse abandi bantu 10 banduye COVID-19 iterwa na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara wuzura 70.

Imibare ya Minisante yashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2020, igaragaza ko mu basanganywe ubwandu bushya barimo abaturutse hanze y’igihugu biganjemo abavuye Dubai.

Abarwayi basanzwemo Coronavirus biganjemo abavuye hanze y’u Rwanda ndetse bakigera mu Rwanda bahise bashyirwa mu kato.

  • Abantu batandatu baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.
  • Abantu babiri baje baturutse muri Afurika y’Epfo bahita bashyirwa mu kato.
  • Umuntu umwe waje aturutse muri Nigeria ahita ashyirwa mu kato.
  • Umuntu umwe wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ahita ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ivuga ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere birahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho 10 ugera kuri 70

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza