Leta y’u Rwanda imaze igihe itangiye gahunda yo gufungura abasaza bari muri gereza, kuko akenshi usanga ubuzima bwabo bugoye, ndetse bamwe batacyumva cyangwa ngo babone.
Nyamara mu gihe Dr Jean Damascene Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yajyaga muri gereza ya Muhanga yabwiwe ko hari umuntu w’umu-parmehutu uhafungiwe batumvikana mu byo avuga, byanatumye asubirayo kumuganiriza.
Dr Bizimana yabitangaje kuwa Gatanu ubwo CNLG yibukaga imiryango y’abakozi bayo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Yavuze ko uwo mugabo yasanze muri gereza ya Muhanga ari“umusaza waheze mu buriri ariko ingengabitekerezo irajojoba.”
Uwo musaza ngo yavuze ko amakosa bakoze bayemera, ariko ko ahanini byaturutse ku kuba barishe Abatutsi mu 1959 ntihagire ubakurikirana, mu 1963 ntihagira ubavuga, yemwe no mu 1973 ntawamukurikiranye, bityo ngo no mu gihe Habyarimana yapfaga ntiyari kuzuyaza.
Uyu musaza ngo yasoje avuga ko yisaziye ndetse bakwiriye kumufungura agataha.
Mu ijwi ryuje ikiniga, Dr Bizimana yavuze ko yabuze icyo amusubiza, ariko aza kubiganiriza bamwe mu bayobozi ababwira ko ‘kiriya kintu dukora cyo gufungura abasaza ni cyiza kuko abasaza iyo bari muri gereza batwara imiti, barahenda, rimwe na rimwe ugasanga n’uwo muntu kumurekera muri gereza aryamye atacyumva ntacyo bimaze.’
Akomeza agira ati “ Umuntu nk’uriya uri i Muhanga kumufungura agasubira mu buzukuru be, agasubira mu baturanyi ni ukuroga sosiyete. Bene nk’uwo ufite ingengabitekerezo nk’iyo nitumureke apfire aho ari, ayihamane mu mutima, nishaka imuhonyore, ariko twoye kumujyana kuturogera abaturage no kuturogera abana.”
Dr Bizimana asobanura ko ‘kurandura ingengabitekerezo iri mu mbwirwaruhame za parmehutu n’abandi bose bikigoye, ari nayo mpamvu hari abo ikigaragaraho.
Yanagarutse ku gitabo ngo cyanditswe n’abagororwa bo muri gereza ya Muhanga, birega ibyo bakoze ariko akavuga ko “nta kirimo.”
Ati "ni igitabo kinini ariko nta kirimo. […] ntawe uvuga ngo njyewe runaka nakoze ibi, njya aha mbwirizwa na runaka, mbega igitabo cyose bacyumvikaneho.”
Yakomeje asobanura ko ingengabitekerezo yigishijwe kuva mu 1958 itahita iranduka, kuko abana b’abategetsi bari bariho bayonse, bakayikuriramo.
Ingengabitekerezo ya Jenoside yaje mu yindi sura
Prof Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa IBUKA yavuze ko iyo ngengabitekerezo ya Jenoside igaragarira mu bwicanyi bwabaye mu bihe byo kwibuka, no mu bantu bashaka gusebya abarokotse Jenoside babafata nabi.
Ati” Hari abayobozi bigize abana beza, aho gushyira imihanda, amashanyarazi, n’ibikorwa by’iterambere ahari imidugudu y’abarokotse Jenoside, bagahengera ku mugoroba bakabatereka amajerekani y’urwagwa, maze twa dusaza twaheranywe n’agahinda tukavuga ngo dore abayobozi beza. Abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bari kubaka ubundi buryo.”
Gusa Dr Bizimana agira ati “abo bantu ni ngombwa kubarwanya, ariko buriya umujinya bafite ni uko batsinzwe, niyo mpamvu bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Dr Bizimamana avuga ko mu gihe yaba ari amategeko yoroshye bashaka uko anozwa ku buryo abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bahanwa bikomeye mu rwego rwo kubarwanya.
Amizero asigaye mu rubyiruko
Dr Bizimamana avuga ko bigisaba imbaraga nyinshi ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke, bikazasaba gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko.
Ati “Dukomeze dufatanye dushyire imbaraga mu rubyiruko. Urubyiruko ni yo mizero yacu, ndarwizera kuko urubyiruko rw’u Rwanda rwarahindutse.”
Mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, Polisi y’igihugu yatangaje ko abantu bagera kuri 40 batawe muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
TANGA IGITEKEREZO