Abashyigikiye Fabien Neretse ushinjwa Jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kugabanyuka mu rukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rw’i Bruxelles mu Bubiligi rukomeje kuburanisha urubanza rwa Fabien Neretse ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni urubanza rwatangiye Neretse ashyigikiwe cyane ariko kuri bari kugabanyuka cyane mu rukiko.

Urubanza rwa Fabien Neretse w’imyaka 71 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rumaze ibyumweru bitanu ruburanishwa.

Uko iminsi igenda ishira inshuti n’abambari be bajyaga kumushigikira mu cyumba cy’urukiko, bararushaho kugenda bagabanyuka.

Umwe mu bunganira mu by’amategeko imiryango ya sosiyete sivile muri uru rubanza, André-Martin Karongozi, yavuze ko hari impinduka mu rubanza rwa Neretse, aho abamushyigikiye bagenda bagabanyuka.

Ati “Jenoside ni icyaha ndengakamere twifuza ko kitazagira ahandi kiba...Mwabonye ko hari impinduka. Mwabonye ko icyumba cy’urukiko kitari cyuzuye inshuti ze n’abamushyigikiye nk’uko bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko n’abakidegembwa bazafatwa bagahanwa. Ati “Abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino, ntawamenya, nabo bazi ko umunsi umwe cyangwa uwundi bazafatwa bacirwe urubanza”.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari afite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia.

Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Aregwa kandi ubwicanyi yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ahitwa i Mataba barimo Mpendwanzi bivugwa ko yagiye kumushaka mu rugo rwe amushinja kuba icyitso cya PFR Inkotanyi nubwo yari Umuhutu.

Urubanza rwa Gakwaya, Nkunduwimye na Neretse, ni urwa gatanu ruzaba ruburanishijwe n’urukiko i Bruxelles, ku byaha bijyanye na Jenoside. Biteganyijwe ko uru rubanza ruzaba rurerure bitewe n’abatangabuhamya benshi bazumvwa.

Imyaka 25 irashize abarokotse Jenoside yakorewe, Abatutsi, bategereje ubutabera. Urubanza rw’uwo mugabo ruzakomeza ku wa Mbere nk’uko byatangajwe na RTL Info.

Urukiko rw'i Bruxelles rurimo kuburanisha urubanza rwa Neretse Fabien

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza