Abafunzwe ni Dr Hafashimana Emmanuel Umuyobozi wungirije ushinzwe imari (VRAF) na Kayumba Patrick ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF).
Amakuru agera ku IGIHE ni uko uwitwa Kayumba yaba yarahimbye isoko rya baringa, akaza gusinyirwa na Dr Hafashimana ariko atagenzuye ibyo asinyira. Kayumba ngo yaba yarahimbye isoko rya miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda. Amakuru yaje kumenyekana hakozwe ubugenzuzi muri UNIK, Kayumba amaze gufatwa ngo atangira kwitakana Dr Hafashimana.
Bikekwa ko ikosa ryaba ryarakozwe na Dr Hafashimana ari ugusinya kuri sheke(cheque) ibikuza amafaranga, asa n’utabigenzuye.
Umwe mu bakurikiranywe (Dr Hafashimana)ni umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) niyo mpamvu bombi bakurikiranywe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, aho barimo kuburana ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa.
Twagerageje kubaza Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Ngendahimana René ntibyashoboka.
TANGA IGITEKEREZO