00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abdelaziz Bouteflika wahoze ayobora Algeria yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Abdelaziz Bouteflika wahoze ari Perezida wa Algeria yapfuye kuri uyu wa Gatanu nkuko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Uyu mukambwe w’imyaka 84 yapfuye nyuma y’imyaka ibiri akuwe ku butegetsi yari amazeho imyaka isaga 20.

Yari asigaye abayeho mu buzima butuje mu ngoro ye aho RFI ivuga ko yakundaga guhora arwariye, mu Burengerazuba bw’umurwa mukuru Alger.

Abdelaziz Bouteflika yavutse mu 1937, avukira mu gace ka Oudja muri Maroc. We n’umuryango we bimukiye muri Algeria akiri muto cyane.

Mu gihe cy’intambara y’ubwigenge, Bouteflika wari umunyeshuri icyo gihe yinjiye mu ngabo z’umutwe wa FLN warwaniraga ubwigenge bwa Algeria ndetse aza no kuba umunyamabanga wihariye wa colonel Boumédiène wawuyoboraga.

Mu 1962 ubwo Algeria yabonaga ubwigenge, Abdelaziz Bouteflika wari ufite imyaka 25 yagizwe Minisitiri w’urubyiruko nyuma agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Ubwo Boumédiène yapfaga mu 1976, Bouteflika yabaye nk’ushyizwe ku ruhande muri Guverinoma ya Algeria. Yaje guhungura mu Busuwisi, nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugeza mu 1987 ubwo yasubiraga mu gihugu cye.

Yongeye kwinjira muri politiki kugeza ubwo mu 1999 yajyaga ku butegetsi atsinze amatora bivugwa ko yari ashyigikiwemo n’igisirikare.

Nyuma yo kuyobora manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga, Bouteflika yiyongeje iya gatatu n’iya kane ndetse iyo ya nyuma yo yayihawe agendera mu kagare k’abafite ubumuga kubera impanuka yo guturika k’udutsi tw’ubwonko yatumye ingingo ze zimwe zidakomeza gukora.

Ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatanu, imyigaragambyo yatangiye mu gihugu hose. Kubera igitutu cy’igisirikare n’icy’abaturage bamusabaga kwegura, tariki 2 Mata 2019 yavuze ko arekuye ubutegetsi.Uwo munsi ni nabwo aheruka kugaragara mu ruhame no kuri Televiziyo y’Igihugu.

Bouteflika yapfuye nyuma y'imyaka ibiri akuwe ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .