Abizerwa n’ababyeyi: Urugendo rw’abasirikare b’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa mu 2003 nibwo Mutesi Dinah wari umukobwa muto urangije amashuri yisumbuye yafashe umwanzuro wo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, umwuga yinjiyemo kubera ibigwi yabonanye Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu ni Ofisiye mukuru kuko ageze ku ipeti rya Major, ndetse ku myaka 36 ni umubyeyi w’abana babiri, akaba umwe mu basirikare b’u Rwanda basaga 6000 bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Sudan (Darfur), Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique.

Major Mutesi Dinah we akorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), akora mu bijyanye n’ubuyobozi (Staff Officer) mu murwa mukuru Bangui.

Ni umwe mu bashimangira ko uretse kuba umugore agira uruhare mu kubungabunga amahoro, bakomeje gutanga umusanzu mu gusana imitima y’abari barashegeshwe n’intambara.

Ni kimwe na mugenzi we Major Stella Uwineza w’imyaka 39, winjiye mu gisirikare mu 2002. We ari mu butumwa muri Sudani y’Epfo (UNMISS) guhera muri Werurwe 2019, akorera mu mu gace ka Wau.

Ni inshuro ya kabiri ajya mu butumwa bw’amahoro, ubwa mbere hari mu mwaka wa 2011, icyo gihe yakoreraga mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, Air Force.

Yagize ati “Ikintu kiba gikomeye ni ukumva ko ugiye guhagararira igihugu aho uri, ikosa wakora ntabwo ryititirwa wowe, ryitirirwa igihugu cyawe. Aba ari inshingano zawe rero zo kwitwara neza, nk’umuntu kandi nanone nk’umunyamwuga.”

Avuga ko bitewe n’agaciro ahantu amaze gukorera baha umugabo, hari ubwo usanga ibibazo abagore bafite bitamenyekana, ariko bitewe n’abagore boherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro, bigatuma babohoka.

Yakomeje ati “Iyo babonye abagore b’ahandi bambaye impuzankano, babaganiriza kandi bafite n’umwuga bakora, bibatera umuhate, bibatera ishyaka ku buryo ujya kugenda ubona hari ikintu cyahindutse, ubona abagore bafite ishyaka, ubona abana b’abakobwa biga cyane, ubona bakwisanzuyeho, ariko kandi abagore bagafunguka bakakubwira ibibazo bahura nabyo bya buri munsi, natwe tukagerageza kubaganiriza, kubafasha nk’abantu nyine.”

Ni ukuvuga ko nubwo aba basirikare bagenda bajyanwe no gucunga umutekano, banatera imbaraga abantu babana, bakabahindurira ubuzima mu bundi buryo.

Ni ababyeyi n’abashinzwe umutekano

Major Stella Uwineza avuga ko byari bimenyerewe ko usanga abagore bakora imyuga yoroheje, ariko ubu Abanyarwandakazi bamaze gushimangira ko ari ababyeyi, batanga umusanzu mu gihugu cyabo bakajya no mu mahanga aho bikenewe.

Ashimangira ko “iyo ufite inkunga y’umuryango bigutera imbaraga, ukarushaho gukora neza kugira ngo utazabatenguha.”

Maj Stella Uwineza, ni umugore wubatse ufite umugabo n’abana batatu, ubu umugabo ni we urera abana kandi arabyumva.

Yakomeje ati “Ntabwo wasiga urugo igihe kingana n’umwaka ngo uze gukina hano n’iki, uba ufite inshingano zitoroshye burya, kandi ibyo mu rugo nabyo ntabwo ubyibagirwa, ukomeza ukurikirana ugahamagara buri munsi uko bishobotse.”

“Iyo uzi ko mu rugo nta kibazo gihari, n’igihari kiri bukemuke - kuko uhari ntabwo wabuza nk’umwana kurwara - ariko iyo uzi ko hari umuntu ufite ubushake n’ikibazo cyavuka ari bugikemure, bigutera imbaraga, aho gutinda kuri bya bindi biri hariya utari bukemure, udafite icyo wabikoraho uri hano, ukita ku kazi ufite ka buri munsi.”

Major Dinah Mutesi na we ashimangira ko umurwango we umufasha kunoza inshingano ze, ndetse n’aho akorera akabasha kuhatanga umusaruro nk’umubyeyi akaba n’umusirikare.

Ati “Umuryango uramfasha cyane kuko mfite umugabo n’abana babiri, umugabo wanjye by’umwihariko nawe n’umusirikare, biramfasha cyane kuko bituma nshobora gukora inshingano zanjye neza ndi na hano, nkaba nzi ngo umugabo yasigaranye abana, nkaba nzi ngo ari mu kazi kandi ari no mu nshingano zo mu rugo.”

“Akaba ari n’umujyanama wanjye wa hafi nshobora kugisha inama, ari iby’akazi, ari ibyo mu rugo, bigatuma njyewe n’akazi kanjye ngakora neza, nta kibazo mfite.”

Umusanzu w’abagore mu butumwa bw’amahoro ni umwihariko

Major Mutesi avuga ko aho yabanje gukorera muri Darfur yasanze hari umuco utemerera abagore kwisanzura ku bagabo ngo babe bababwira ibibazo byose bafite.

Ati “Usanga rero batwiyumvamo kuko tubasha kuvugana nabo, niba ari nk’ikibazo gihari ni twebwe bashobora kubwira kuko atakibwira umugabo, niba ari ihohoterwa ryabaye urumva ntabwo hajyayo umugabo, haraza kujyayo n’ubundi mugore kugira ngo abashe kumubwira bya bindi atabasha kubwira umugabo.”

Muri Bangui naho ngo ni kimwe, nubwo ho ngo bavugana n’abagabo ariko nabwo biyumvamo abagore bari mu butumwa bw’amahoro.

Yakomeje ati “Iyo akubonye nk’abadamu b’abasirikare turi mu kazi, dukora akazi nk’ak’abagabo nabo bibaha icyizere ko bashoboye, nabo bakumva mbese bibaremyemo icyizere.”

Ashimangira ko abadamu n’ubushobozi bwabo bukenewe ku rwego rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro, ahubwo ngo usanga bakiri bakeya.

Ati “Usanga bakiri bake mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, ariko kandi ugasanga abo bakeya aho babashije kugera, hari ikintu gihindutse, noneho ukavuga uti wenda babaye benshi, ubanza byarushaho kuba byiza cyane.”

Lieutenant Ariane Mwiza w’imyaka 25, ni umwe mu bari muri UNMISS, we ni umupilote w’indege za gisirikare, agakorera mu murwa mukuru Juba.

Avuga ko we akazi ke gatangira mbere y’umunsi umwe, kuko aribwo amenyeshwa imiterere y’urugendo azakora ku munsi ukurikira, agategura ibijyanye narwo byaba ibyangombwa cyangwa kureba ko indege imeze neza.

Uyu mukobwa winjiye muri RDF mu 2013, ahamya ko abagore bafite uruhare runini mu kugarura amahoro hirya no hino, kuko bafite ubumenyi bashobora gutanga mu bikorwa binyuranye.

Yakomeje ati “Abagore bari mu bikorwa byo kugarura amahoro bafasha cyane bagenzi babo mu bihugu byugarijwe n’intambara kubasha kurenga ibyo bihe, bakababera intangarugero ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo.”

Byongeye, ngo abagore bari mu butumwa bw’amahoro babasha kugera ku bantu benshi barimo n’abakeneye ubufasha bwihariye nk’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, bakabasha kugera ku makuru byakabaye bigorana kugeraho bitewe n’uburyo umuryango bakoreramo ubisangaho.

Ubutumwa bw’amahoro ni ishuri

Major Stella Uwineza avuga ko aho abanyarwanda bakorera ubutumwa bw’amahoro, bamaze kubaka icyizere ku buryo aho bahawe inshingano, abo bakorana baba bizeye umusanzu ukomeye kandi bakaba babitezeho imyitwarire myiza imaze guhinduka ikirango cya RDF.

Avuga ko ibyo ngo hari ubwo bituma n’abandi bari mu butumwa bw’amahoro baba bafite amatsiko yo kubona abasirikare b’u Rwanda. Ati "Ku buryo n’iyo batwohereje ahantu baba bazi ngo bahafite umukozi ukora kandi uzabafasha mu gihe icyo ari cyo cyose.”

Yakomeje ati “Mu butumwa bw’amahoro uba ukorana n’abantu benshi batandukanye, bava mu bihugu butandukanye no mu mico itandukanye, imyumvire itandukanye. Uriga, ukamenya imico y’ahandi kandi ntunenge iby’ahandi, ntabwo ari bibi ahubwo ni uko ariko babikora, ahubwo ibyiza wabona ukaba wanabijyana n’iwanyu, nko muri aka kazi ka giririkare dukora, ibyiza nawe ukabishyiramo ukavuga uti tugomba kongera imbaraga tukaba twakora dutya.”

Irindi somo yabonye ngo ni uko hari igihe umuntu aba ashobora kujya mu butumwa yumva ko mu mwaka umwe azasiga amahoro amaze kuboneka, ariko ngo ibintu “bito bakora usanga bifite agaciro".

Ati “Wenda ntabwo ubibona ako kanya, ariko usanga bifite agaciro igihe cyose ubashije gutuma umuntu yongera kumwenyura, ukabona umuntu wari ubabaye, kubera ko wicaye ukamutega amatwi ukabona araruhutse, bitanga ibyishimo mu mutima.”

Avuga ko amasezerano aheruka gusinywa muri Sudani y’Epfo yashyizweho umukono ari muri ico gihugu, ari intambwe ikomeye yabonye nk’umuntu uri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Ati “Bayasinye ndi hano, twabonye impinduka, barimo kugerageza gushyiraho Guverinoma nubwo Coronavirus nayo irimo kuvanga ibintu, ariko ni ikintu nishimiye, kubona babasha gusinya amasezerano, bakumvikana kuri Guverinoma, byaranshimishije kandi hari igihe tuzabona iki gihugu gitunganye, nanjye nkavuga nti ‘ibi nabigizemo uruhare’.”

Buri mwaka nibwo Isi yizihize Umunsi mpuzamahanga w’abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro, uba ku wa 29 Gicurasi. Hazirikanwa ku musanzu ukomeye batanga batizigamye.

Aba ari n’umwanya wo kuzirikana ku basize ubuzima mu butumwa bwi ugarura amahoro, ubu habarurwa 3.900 guhera mu 1948. Kugeza muri Gicurasi 2018 habarurwaga abanyarwanda 53 basize ubuzima mu butumwa bw’amahoro.

Major Dinah Mutesi ni umwe mu basirikare b'u Rwanda bari muri MINUSCA
Major Mutesi hamwe n'abasirikare bo mu bindi bihugu basangiye ubutumwa
Major Stella Uwineza we ari mu butumwa muri UNMISS
Major Uwineza hamwe na bagenzi be muri UNMISS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .