ACP Karemera Sam wayoboye Ishuri rya Polisi rya Gishari yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

ACP (Rtd) Karemera Sam wayoboye Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019.

IPRC Gishari ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera.

Mu itangazo ryashyize ahabona yagize iti “Ubuyobozi bwa IPRC Gishari n’abanyeshuri bababajwe no kubamenyesha ko ACP (Rtd) Sam Karemera wabaye Umuyobozi w’iri shuri yitabye Imana saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa 8 Mutarama 2019.’’

ACP Karemera yari amaze imyaka ibiri ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yasezerewe muri Polisi y’u Rwanda mu 2016 hamwe n’abandi bapolisi 308.

Mu mirimo ikomeye yakoze muri Polisi y’Igihugu harimo kuyobora Canine Brigade. Yabaye umuhuzabikorwa w’ibijyanye n’intwaro nto muri Polisi y’u Rwanda n’indi.

ACP Karemera Sam yitabye Imana azize uburwayi
ACP Karemera yayoboye Ishuri rikuru rya Polisi riri i Gishari
IPRC Gishari yababajwe n'urupfu rwa ACP Karemera Sam wahoze ariyobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza