ADEPR mu gahinda kubera abayoboke bayo bafungiwe muri Uganda bitwa ‘intasi’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko Abakirisitu basaga 40 bo mu Itorero ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu murwa mukuru Kampala, batawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bashinjwa ko ari intasi z’igisirikare ry’u Rwanda.

Ni igikorwa cyiyongereye ku bindi by’inzego z’umutekano za Uganda zikomeje gufata no gufunga abanyarwanda bazira amaherere, bikarangira batanagejejwe imbere y’inkiko nyamara bagakorerwa iyicarubozo rikomeye.

Iri fungwa uretse gukomeretsa umuryango nyarwanda muri rusange, ryashegeshe Itorero ADEPR ururembo rwa Uganda, kuko CMI yataye muri yombi abayobozi baryo bari bakoraniye mu nama uwo munsi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Karangwa John, yavuze ko iri torero rihujwe n’umurimo w’Imana, ku buryo bitari bikwiye ko abarigize bitwa intasi. Karangwa amaze imyaka ibiri avuye muri Uganda kuko yayoboye uru rurembo.

Yavuze ko ari itorero ribamo abantu bose, atari Abanyarwanda gusa nk’uko inzego z’umutekano za Uganda zabitangaje.

Ati “Ni ukubura ibyo bavuga nyine bagashaka kubivuga gutyo kuko nta kundi babyita, baravanze barimo n’abenegihugu, harimo Abagande bwite, Abanyankole, amoko yose arimo. Nkeka ko n’abo bafashe harimo abenegihugu.”

Agaruka kuri iryo fatwa, yagize ati “Ntacyo twakongeraho ni ibintu biba birenze itorero, ni ibintu biba biri hagati y’ibihugu byombi. Kiriya gihugu ntikitubaniye neza, ariko nta nubwo wabihora Abanyarwanda, abantu 40 aho bari bicaye uvuge ngo ni abatasi? Ntibibaho. Abatasi birunda hamwe se baba ari abameze bate? Ni ugukomeza tugategereza kureba icyo Imana yadukorera.”

Pasiteri Karangwa yavuze ko iri fungwa ryababaje cyane, ndetse ngo kimwe n’abandi banyarwanda bari muri Uganda, abakirisitu babo bamaze iminsi bafatwa, bamwe bagakurwa mu rusengero cyangwa mu ngo zabo.

Yakomeje ati “Ariko byaratubabaje kandi cyane, kubona abantu barimo abapasitori, abagore, abagabo, baje mu nama gusa y’itorero bagahita bafatwa nyine, biteye agahinda.”

Itorero ryahungabanye

Pasiteri Karangwa avuga ko itorero ryahungabanye kuko n’abakirisitu basigaye bafite ubwoba ko nyuma y’ifungwa rya bagenzi babo, na bo bashobora gutabwa muri yombi.

Ati “Umuntu wese aba afite ubwoba nujya gusenga aba afite ubwoba, ntibyabyura kudahungabanya umurimo w’Imana kuko abantu basigarana ubwoba bwinshi, kandi baraabufite.”

“Hari abo twagiye tuvugana banaduhamagara na bo basa n’abatabaza bati ‘turabona ari ikibazo’, ariko nyine turakomeza kwihanganisha abariyo, tubabwira ko abashobora no gutaha bashobora gutaha mu gihugu cyabo, abenegihugu ubwabo bakihangana.”

RNC yihishe inyuma y’ifatwa ryabo

Amakuru yagiye ahabona ni uko ibyo bikorwa byagizwemo uruhare na bamwe mu banyarwanda bahunze igihugu ubu baba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, uyoborwa na Kayumba Nyamwasa. Ni umutwe umaze igihe ufitanye imikoranire yihariye na CMI, nk’uko ubuhamya bwa benshi butahwemye kubishimangira.

Mu batunzwe agatoki kuri iyi nshuro harimo Frank Ruhinda na “Pasiteri” Busigo, bamaze igihe bagira uruhare mu bikorwa bigamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’uko New Times yabitangaje.

Amakuru y’abatanze ubuhamya bo muri ADEPR muri Uganda, ni uko mu minsi ishize Ruhinda na Busigo bari bamaze iminsi bisirisimba ku rusengero rwa Kibuye, bashaka kuruhindura icyicaro cy’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo habe n’ahahurizwa ibikorwa byo gushaka abiyunga kuri Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bye na RNC ayoboye.

Nk’uko abazi ibikorwa bya RNC muri Uganda babitangaje, uwo mutwe nyuma yo gutsindwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize mu bitero yagabweho n’ingabo za FARDC, ubu irajwe ishinga no kongera kwisuganya no gushaka abarwanyi bashya.

Gusa ubwo RNC yashakaga kwinjiza politiki mu itorero inashyize imbere guhindura ubutegetsi bwa Kigali cyangwa gushaka abasore bo kujya ku rugamba ibintu bitakiriwe neza na gato, ubuyobozi bw’itorero bwababwiye ko nta mwanya ibyo bikorwa bifite mu itorero.

Ngo babasubije ko “u Rwanda rwagize intambara zihagije n’amaraso yamenetse”, ko bidakwiye gufata ibikorwa bishobora kumena amaraso ngo ubyinjize mu nzu y’Imana. Ngo nyuma yo kubyanga byarabarakaje, baburira abo bayobozi b’itorero ko bazabona ishyano.

Abakurikiranye ibikorwa bya RNC muri Uganda bavuga ko yinjiye mu nzego zose z’umutekano z’icyo gihugu, by’umwihariko urwego rw’ubutasi rwa gisirikare, CMI.

Abanyarwanda batoterejwe ku cyicaro gikuru cya CMI mu kigo cya gisirikare cya Mbuya, bakunze gutanga ubuhamya bw’uburyo batotezwa n’abantu bavuga Ikinyarwanda, ari nabo babahata ibibazo muri izo kasho.

Nyuma yo kunanirwa kwigarurira Itorero rya Kibuye, ba bantu bo muri RNC ngo bajyanyeyo CMI yahise itangira kuhasaka, ifata umuntu wese bahasanzwe ubwo bari mu masengesho ahagana saa sita.

Kuva ubutegetsi bwa Museveni bwatangira kwijundika ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu gushyigikira imitwe iburwanya nka RNC ikorera muri RDC, abanyarwanda bakomeje gutoterezwa muri icyo gihugu bazira ubusa ku buryo u Rwanda ruheruka gusaba abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, kugeza igihe ikibazo kizabonerwa umuti.

Icyicaro Gikuru cya CMI i Mbuya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .