Afurika mu mugambi wo gusezerera kuba ikimoteri cy’imodoka zitagikenewe ahandi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Impuguke zo mu bihugu 17 bya Afurika, biri mu bigize Umuryango wa Afurika ushinzwe ubuziranenge (ARSO), ziraganira uko hashyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge abereye uyu mugabane kugira ngo ubucuruzi bw’imodoka bube bufite ibibugenga kandi harebwe ko zikoresha ingufu zitangiza.

Iyi nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali, ihuje inzobere mu siyansi n’abafata ibyemezo by’ubuzirangenge, birimo gushyiraho amabwiriza arebana n’uko imodoka zinjira mu bihugu n’ibyo zikoresha birimo ibikomoka kuri peteroli cyangwa amashanyarazi.

Irakurikira indi uwo muryango wakoreye muri Kenya muri Kamena 2019, yemeje ko Afurika igomba kureba ibigize imodoka, ibikomoka kuri peteroli zikoresha hagamijwe kureba niba hari icyo Afurika yakora ikibonera bimwe muri byo.

Umuyobozi w’umuryango wa Afurika ushinzwe ubuziranenge, Dr. Hermogène Nsengimana, yavuze ko Afurika ihangayikishijwe ni uko ikiri isoko ry’imodoka zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, haba mu byuma zikozemo n’ibyuka zisohora.

Ati “Turi isoko ntabwo tugira ibindi twongera ku gaciro k’imodoka, imodoka ziza iwacu gusa, ahubwo wanagera no kuri peteroli imodoka zikoresha ugasanga turacukura peteroli hano iwacu tukayoherezayo bakayitwoherereza na none, icyo nicyo turwana nacyo cya mbere kugira ngo ubukungu bwiyongere”.

Akomeza avuga ko ikibazo cya kabiri gikomeye ari ubuzima, aho usanga imodoka yakoze impanuka yoroheje yabaye nk’umupira abantu bakina kubera ibyuma bidafte ubuziranenge biba byarakoreshejwe iyo modoka.

Izo modoka ahanini zigurishwa ari uko zimaze kugira ibibazo naho Abanyafurika bakazishimira bavuga ko ziri ku giciro gito. Dr. Nsengimana avuga ko Afurika ikwiye gufata icyemezo cyo gutangira gukoresha ibinyabiziga bidakoresha peteroli.

Ntibitagenda bityo Afurika izasigara ari isoko ry’imodoka zidafite ubuziranenge, zanzwe n’ibindi bihugu byo ku yindi migabane.

Dr Nsengimana ati “Ibindi bihugu biri kuva ku gukoresha peteroli, niba Afurika idafashe gahunda yo gutangira ikoranabuhanga rishya, ikibazo kizabaho ni uko tuzaba na none isoko rya za modoka zikoresha ikoranabuhanga rya kera, icyo gihe bigatera ikindi kibazo.”

Ibihugu bya Afurika bigiye kugira isoko rusange rizaba rihuriweho na miliyari imwe na miliyoni 200 z’abayituye. ARSO isanga umubare munini w’urubyiruko ruzaba ruhuriye kuri iryo soko, ari amahirwe mu bijyanye no kugira ibyo bakora ku modoka bifuza ko zakorera ku mugabane.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, Raymond Murenzi yatangaje ko amabwiriza rusange azongera ishoramari no gukomeza ubuziranenge ku modoka zinjiye mu gihugu.

Ati “Icya mbere ni uguteza imbere ishoramari riri gukorwa mu rwego rwo gukora imodoka, twari tumenyereye kuba isoko ry’abandi, u Rwanda ubundi twari tumenyereye ko imodoka tuzikura hirya no hino ku Isi, zikaza zikagera kuri iri soko ryacu, ndetse n’ahandi henshi muri Afurika niko byifashe, ubu rero mu gushyiraho ayo mabwiriza y’ubuziranenge, nibwira ko ari inzira imwe ishobora gutuma inganda zacu zigira izo mbaraga”.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwerekana ko imodoka ziri ku isonga mu kwangiza ikirere. Ikigo gishinzwe ubuziranenge cyashyizeho amabwiriza ku modoka zaba izikorerwa mu Rwanda n’izigenda ku butaka bwarwo yemejwe mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Icyakora haracyari ikibazo ku mabwiriza y’ubuziranenge ku byuma bisimbura ibindi (spare parts) byinjira bidapimwe. RSB irateganya ko yazashyiraho laboratwari izajya ibipima.

Buri kimwe mu bihugu bya Afurika biteraniye muri iyo nama, gisanzwe gifite imirongo ngenderwaho mu kubahiriza ubuziranenge. Muri iyi minsi itatu bakazayunguranaho ibitekerezo, bashingiye kuri siyansi kugira ngo harebwe ibyo bahurizaho.

Amabwiriza y’ubuziranenge izo mpuguke zizemeranyaho, azemezwa mu nama ARSO izakora muri Kamena umwaka utaha. Izindi ngingo zerekeye ubuziranenge zikazakomeza kuganirwaho.

Iyi nama irasuzuma uko Afurika yashyiraho amabwiriza y'ubuziranenge yo gusuzuma imodoka zinjira kuri uyu mugabane
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, Raymond Murenzi avuga ko hari ibyo u Rwanda rusanzwe rukora
Umuyobozi w’umuryango wa Afurika ushinzwe ubuziranenge, Dr. Hermogène Nsengimana avuga ko Afurika ikwiye gusezerera kuba ikimoteri cy'imodoka zanzwe ahandi

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza