00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Nyanza kinjiye mu kibazo cy’abaturage bavuga ko bambuwe na mudugudu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko bwinjiye mu kibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi, bashinja umukuru w’Umudugudu wa Karehe kubariganya asaga miliyoni bakusanyije mu itsinda.

Iri ni itsinda ryari rigizwe n’abaturage 79 umwe akajya yizigama amafaranga 100 ku munsi babikora mu gihe cy’umwaka. Babikoze bagamije kwizigamira amafaranga yajya abafasha kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Iki gikorwa bagikoranye umwete ndetse banasaba inguzanyo muri SACCO yo kubunganira bakajya bayishyura banizigama, aho bavuga ko bari bafite amafaranga asaga miliyoni.

Aba baturage babwiye Radio1 ko uyu muyobozi w’umudugudu wanayoboraga iri tsinda yakoreshaga impapuro mpimbano akajya kubikuza amafaranga bari barizigamye, bituma ku munsi wo kugabana bahabwa ibihumbi ijana gusa.

Umwe yagize ati “Yakoze impapuro mpimbano anazisinyaho zijya kubikuza amafaranga twazigamye, biza mu itsinda tumubaza abamusinyiye ngo ahabwe aya mafaranga komite ivuga ko itabikoze, aravuga ngo ni njye wasinye nimumbabarire.”

Aba baturage bakomeje bavuga ko yabariganyije arenga miliyoni, bakitabaza ubuyobozi bukabatererana.

Ku ruhande rw’uregwa n’abaturage kubariganya amafaranga, Musabimana Costasie, ahakana ibyo aregwa n’abaturage ko amafaranga bari bafite ari ibihumbi 100 kandi yayashyikirije itsinda bakayagabana.

Yagize ati “Twari dufiteyo amafaranga ibihumbi 100, miliyoni ntabwo irimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko iki kibazo bagisuzumye ndetse batangiye kugikurikirana.

Yagize ati “Turagira ngo tumenye ngo amafaranga yagombaga kuba ari kuri konti ni angahe, ni iperereza tugomba gukora, ayagombaga kuzigamwa ni angahe, abagabana ni bangahe?. Ibyo rero twarabimenye kandi turiho turabikurikirana. Twasabye ubuyobozi bw’umurenge n’akagali ko babikurikirana iki cymweru bakaduha umwanzuro wabyo.”

Hakunze kujya aho abaturage bashaka icyabateza imbere ariko bakariganywa n’abo bari biziye, bikaba bisaba ko ubuyobozi bwajya buba hafi y’abafite amafaranga bahuriyeho akabasha gucungwa neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwinjiye mu kibazo cy’abaturage bambuwe amafaranga y’itsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .