Amahirwe asekera abakora – Perezida Kagame

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bizafasha Umugabane wa Afurika kugera ku iterambere ryifuzwa ari ukugira imyumvire y’uko ibyifuzwa ari ibintu bihambaye aho kureba ibiciriritse kandi abaturage bakagira uruhare muri urwo rugendo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari abajijwe icyo ibindi bihugu byakwigira ku ntambwe u Rwanda rwateye ku buryo rugeze aho ruri uyu munsi, maze asobanura ko bishingiye mu guhindura imyumvire no gusobanurira abaturage igikenewe.

Hari mu kiganiro cyari kirimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; Félix Tshisekedi wa RDC; Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU; Raila Odinga, Intumwa ya Afurika Yunze Ubumwe mu bijyanye n’Iterambere ry’Ibikorwa remezo muri Afurika na Dr. Vera Songwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Afurika; cyayobowe na Natalie Munyampenda, Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye n’Itumanaho muri AIMS akaba anayobora Ihuriro Next Einstein Forum (NEF).

Ni ikiganiro cyavugaga ku hazaza ha Afurika mu myaka 60 iri imbere kimwe mu byatanzwe mu itangizwa ry’Ihuriro ‘Kusi Ideas Festival’ ryateguwe n’Ikigo cy’Abanyakenya kimaze imyaka 60 gikora itangazamakuru, hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa mu hazaza heza ha Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko gushyira imbere abaturage ari ikintu cy’ingenzi mu iterambere ndetse ko ari nabyo u Rwanda rwakoresheje kugeza ubu.

Ati “Kuri twe, iterambere ryagezweho, yego ni byo twashyize umuturage imbere muri byose, bisobanuye guhuriza hamwe abaturage, bakagira intumbero imwe, ku mutekano wabo, ku iterambere ryabo bikajyana kandi n’icyerekezo cy’aho bashaka kugera.”

Yakomeje avuga ko iterambere ryagezweho mu Rwanda, “dushobora kureba inyuma tukavuga tuti ni ukubera bimwe ku bw’amahirwe, ariko n’amahirwe akunda kujya aho abantu bari kugira ibyo bagerageza. Iyo hari ibyo uri kugerageza, amahirwe aza mu nzira yawe”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko gusobanurira abaturage igikenewe hanyuma nabo bagafata iya mbere mu kubigiramo uruhare, nabyo byagize akamaro gakomeye.

Ati “Buri kimwe cyose twageragezaga gukora nk’abayobozi muri iki gihugu, cyamenyeshwaga abaturage mu buryo bworoshye, abantu bagomba kumva ibyo uri kuvuga, ubishyira mu rurimi rworoshye, mu rurimi rwabo, ukabihuza n’ibyo bakeneye, n’ubuzima babamo; iyo ugeze ku ntego zawe mu mushinga umwe, ibindi bikomeza kuza. Icyo uba ukeneye gukora ni ukureba umuvuduko.”

Yakomeje agira ati “Abantu, icyerekezo, abayobozi n’ikindi cyo kwizera ko aho ugomba kuba uri ari hejuru hariya aho kuba hasi aha, abantu bagomba kubyiyumvamo.”

Félix Tshisekedi wa RDC yavuze ko icyerekezo cye nka Perezida wa RDC, gishingiye ku baturage b’igihugu, hagamijwe guharanira ko bagira ubuzima bwiza.

Yavuze ko hakwiye ko abantu bibaza uburyo bavugurura ibintu, nk’abaturage ba RDC bakareba icyo bakora ngo batere imbere n’igihugu cyabo gitere imbere.

Uburenganzira mu gutanga ibitekerezo, mu guhanga imirimo n’ibindi, ni bimwe mu byo yavuze ko yashyizemo imbaraga; aho kandi yagarutse ku bigenwa n’Itegeko Nshinga ko abana bakwiye kugira amahirwe yo kugana ishuri akiyemeza ko bazajya bigira ubuntu.

Ati “Twaravuze tuti tugomba kujya muri iyi miryango, kandi dufite ubushobozi, kuri twe dukeneye muri RDC ibikorwa remezo, koroshya ubuhahirane, ni byo byatumye mu minsi ishize dusaba kujya mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.”

Yashimangiye kandi ko kuba RDC ifite abaturage benshi baba mu bihugu by’amahanga, ari amahirwe kuko bahakura ubumenyi n’ibindi. Nubwo batagaruka mu gihugu ako kanya, ngo baba bafite ikintu kibakururira kwiyumvamo igihugu cyabo.

Igikenewe ngo ni uguteza imbere imibereho myiza ku buryo ba ba bantu bashobora kuba bataha bagakorera ibyo bakoreraga hanze mu gihugu cyabo.

Raila Odinga yavuze ko igikenewe cyane ari uko ibihugu bya Afurika bishyira hamwe kuko abakurambere b’uyu mugabane aricyo bahoraga bashyize imbere ariko ikibabaje ni uko ngo kuva mu myaka 60 ishize uyu mugabane ukiboshywe n’imbogamizi z’imigabane yashyizweho n’abakoloni i Berlin aho nta munyafurika wari uhagarariye uyu mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko gushyira imbere abaturage ari ingenzi mu iterambere
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, ari mu batanze ikiganiro
Munyampenda Nathalie atanga ikiganiro mu ihuriro ryiswe Kusi Ideas Festival
Abayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa basangije abacyitabiriye ibitekerezo ku hazaza ha Afurika
Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yavuze ko icyerekezo cye gishingiye ku baturage b’igihugu
Perezida Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye Kusi Ideas Festival yabereye mu Mujyi wa Kigali
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na we yitabiriye itangizwa ry'Ihuriro ‘Kusi Ideas Festival’
Perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa
Umukuru w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, ari mu bitabiriye
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Robert Bapfakurera yari yicaranye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki
Carlos Lopez wari mu Kanama k’Impuguke zafashije Perezida Kagame mu mavugururwa ya Komisiyo ya AU aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya
Dr. Donald Kaberuka (iburyo) aganira na Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa bombi bari mu bafashije Perezida Kagame mu mavugurura ya AU
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na we yitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ateze amatwi impanuro zatangiwe muri iki gikorwa
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza