Amakuru ari mu nyandiko u Bufaransa bubitse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora gutangira kujya ahabona

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mu Rwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi, Conseil d’Etat, yamaze gushyigikira ubusabe bw’umuryango Survie, ku buryo zimwe mu nyandiko bubitse zigaruka ku Rwanda zishobora gutangira gufungurirwa abashakashatsi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubusabe bwa François Graner, umwe mu bagize Survie – kuva mu 1984 iharanira impinduka muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika bwashyigikiwe nyuma y’imyaka itanu asaba kwemererwa kureba mu nyandiko u Bufaransa bubitse, zigaruka ku makuru bwari bufite ku Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inyandiko Perezida François Hollande mu mwaka wa 2015 yatangaje ko zigiye gufungurirwa abashakashatsi, ariko ntabwo byigeze bikorwa.

Nyuma yo kwegera inzego zitandukanye ariko ntibigire icyo bitanga, umushakashatsi François Graner yaregeye Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, ku wa 29 Gicurasi 2020 rwohereza iyo dosiye Conseil d’Etat.

Umuyobozi muri uru rwego unashinzwe gukurikirana ibibazo (Rapporteuse Publique), Anne Iljic, yashimangiye ko ari ngombwa kumenyesha abantu uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ndetse bikagibwaho impaka, kurusha kuryama ku mabanga y’ubutegetsi.

Yavuze ko imirimo ya Survie iri mu nyungu rusange, ku buryo kubima uburenganzira bwo kureba muri izo nyandiko byaba ari ukuvogera uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, burengerwa n’Urukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu.

Byitezwe ko Conseil d’État izatangaza umwanzuro wayo mu byumweru bitatu biri imbere.

François Graner yagize ati "Ni intambwe ishimishije kuba uyu muyobozi yumva neza ibitekerezo byacu byose. Imirongo ye nihabwa agaciro n’Inana ya Leta, kandi niko bikunze kugenda, Guverinoma izaba ifite amezi atatu yo kwemeza ko mbasha kureba inyandiko z’abajyanama ba Mitterrand, by’umwihariko iz’uwari umujyanama we kuri Afurika, Bruno Delaye.”

Yavuze ko ibi byemezo bizaba ari ikimenyetso cyiza cy’uko abaturage bashobora kugenzura ibyemezo bya guverinoma.

Kureba muri izi nyandiko bishobora kuzahishura byinshi birebana n’amakuru u Bufaransa bwari bufite muri kiriya gihe, ku ngingo zirebana n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, itegurwa rya Operation Turquoise, ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda n’uburyo batereranye Abatutsi mu Bisesero.

Muri ibyo bindi harimo kureba ku buryo u Bufaransa bwahaye intwaro Guverinoma yakoze Jenoside kugeza n’igihe yari mu mayira ihunga ndetse n’igihe yari yageze mu buhungiro muri Zaire.

Ni igikorwa kandi cyafungurira amayira ubundi busabe bw’abantu bazajya basaba kureba muri izo nyandiko no ku zindi mpamvu zinyuranye zirebana n’ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda.

Umushakashatsi François Graner akaba n’umwanditsi w’igitabo kigaruka ku ngabo z’Abafaransa mu Rwanda yise "Le sabre et la machette" cyasohotse mu 2014, yari amaze imyaka myinshi asaba kureba mu nyandiko 83 byatangajwe ko zashyizwe ahabona na Élysée. Gusa, Dominique Bertinotti washinzwe gukurikirana inyandiko za Mitterrand yasubizaga inyuma ubusabe bwose.

Muri Mata 2019 Perezida Emmanuel Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Macron yavuze ko iryo tsinda ry’impuguke umunani rizayoborwa na Prof. Vincent Duclert, rizaba rifite inshingano zo “gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”

Umuryango Survie uvuga ko nubwo “imirimo ya komisiyo y’abahanga mu mateka yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ikomeje kutavugwaho rumwe, icyemezo cya Conseil d’Etat cyo gushyigikira ubwo busabe, cyatanga umusanzu mu gukomeza ibiganiro ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.

Umusirikare w'Umufaransa ubwo yari muri Opération Turquoise mu Rwanda ku wa 30 Kamena 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .