Amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge y’i Rubavu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Amatsinda y’abagore y’ubumwe n’ubwiyunge yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kurushaho kwiga no gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo aho abantu 259 000 baruruhukiyemo nyuma yo kuvanwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

Amatsinda yarusuye ubusanzwe afashwa n’Umuryango Shalom Community organization (SHACO) ukorera muri Rubavu ukibanda kuri gahunda z’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Batambagijwe ibice birugize basobanurirwa uko umugambi wa Jenoside wateguwe, unashyirwa mu bikorwa, nyuma bunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.

Ubuyobozi bwa SHACO buvuga ko aba babyeyi bamaze kugira uruhare rukomeye mu gusakaza no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge aho batuye nyuma yo gukira ibikomere bitari biboroheye.

Nyirandimubanzi Eliane, umufashamyumvire ubana n’abagize aya matsinda umunsi ku wundi, akaba ari nawe wabayoboye mu rugendo bagiriye ku Gisozi avuga ko hari n’izindi nzibutso bagiye basura zirimo urwa Kanzenze ndetse n’urw’ahazwi nka Komine Rouge.

Izi gahunda zose zikaba zigamije gutuma abagize aya matsinda basobanukirwa neza amateka.

Ati “Tukimara gukira ibikomere twafashe umwanzuro ko natwe tugiye gufasha abandi gukira.”

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yageze no mu gace batuyemo, nyuma hakaza kuba n’intambara y’abacengezi byatumye benshi bagira ibikomere bitaboroheye gukira ariko hamwe no kwigishwa baje kumenya ukuri kwabafashije kwibumbira hamwe bagamije gutsura amahoro ari nako barushaho gusobanukirwa amateka.

Ati “Intego nyamukuru yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kwari ukunamira no guha agaciro imibiri ihashyinguye. Ikindi ni ukugira ngo tugire imbaraga, turushaho gusobanukirwa amateka adufasha kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.”

Mukamurenzi Anastasie uturuka mu Murenge wa Rubavu avuga ko ari umuntu wibonaga mu ndorerwamo y’ubwoko ariko hashize gusa imyaka ine abaye muntu mushya, ubu ari gufatanya n’abandi gusigasira ubumwe n’ubwiyunge.

Akomeza avuga ko muri Jenoside yari umuntu usa n’ufite umutima w’ubunyamaswa, kuko yireberaga mu ndorerwamo y’amoko.

Nyuma yo guhugurwa n’Umuryango Shalom ku bijyanye n’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, uyu mubyeyi avuga ko yavuye ibuzimu asubira ibumuntu.

Ati “Nari nk’umuntu w’umupfu, nkimara kubona amahugurwa numvise ngarutse ibumuntu. Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kanzenze, nasobanukiwe amateka bityo ntangira no kuyigisha abandi.”

“Nari narapfuye mpagaze, ariko uno muryango wo karama waziye igihe. Mu 2017 nibwo numvise mpaye umuntu agaciro. Maze gusobanukirwa ubumwe n’ubwiyunge icyo ari cyo. Wawundi nitaga Umututsi, ubu ni inshuti yanjye cyane cyane, ndetse n’icyiyongeyeho byageze nyuma uwo nitaga umwanzi ndamushyingira ubu babyaye rimwe.”

Kinenwa Jonathan wo mu Murenge wa Cyanzarwe avuga ko ubuzima bwe bwari mu bwigunge nyuma yaho Jenoside yakorewe Abatutsi imutwaye abana, inshuti n’abavandimwe ikamusiga iheruheru.

Umuryango Shalom Community mu bikorwa usanzwe ukora harimo gutanga inyigisho ku isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere rusange no kubungabunga ibidukikije aho bakorana n’iyi miryango banayifasha no kwizigamira.

Amatsinda afashwa n’Umuryango Shalom yose hamwe agizwe n’abasaga 400 kandi bose bifuza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ngo barusheho gusobanukirwa amateka ari nako bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Bashyize indabo, banunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu rwibutso
Batanze inkunga yo gushyigikira ibikorwa by'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Amatsinda y’abagore 80 y’ubumwe n’ubwiyunge yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .