00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Meya Rucyahana wari umushyitsi mukuru mu iyimikwa ry’Umutware w’Abakono yeguye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 July 2023 saa 07:17
Yasuwe :

Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko yemera ko yakoze ikosa ryo kwitabira umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono nk’umushyitsi mukuru.

Mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yavuze ko “kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk’ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera”.

Ati “Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko. Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw’abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk’iki nk’umushyitsi mukuru.”

“Nyuma yo kwitekerezaho cyane, nsanze ntakomeza inshingano nka Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. Kubera izi mpamvu, ntanze ubwegure bwanjye. Ndongera kwicuza kubera aya makosa kandi nizeza ko nzakoresha uko nshoboye ngo ngarurirwe icyizere n’igihugu n’ubuyobozi bwacyo.”

Yakomeje avuga ko “Nzakomeza kandi kurwanya icyo ari cyo cyose cyangwa uwo ari we wese uzagerageza gucamo ibice Abanyarwanda.”

Rucyahana Mpuhwe Andrew yeguye nyuma y’umunsi umwe habaye Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu mugabo wari mu bitabiriye iyi nama kimwe n’abandi bagaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono basabye imbabazi ku bw’iki gikorwa kidindiza inzira y’ubumwe Abanyarwanda bahisemo.

Rucyahana Mpuhwe Andrew yavuze ko nk’umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.

Ati “Icya mbere ni ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba. Nk’umuyobozi, kiriya gikorwa ntabwo cyadutunguye, twari tubizi ko kizaba, ariko ntabwo habayemo kugisha inama, gukurikirana, gushishoza, ntabwo habayeho kureba icyakurikira kuba abantu 600-700 bahuriye hamwe, bishyize hamwe nk’Abakono, bibagiwe abandi kugira ngo icyo kintu gihabwe urubuga.”

Yavuze ko ikintu kibi bacyambitse umwambaro mwiza, ku buryo nk’abayobozi bacyitabiriye hari umwambaro mwiza bacyambitse.

Ati “Ubu mu kwezi gutaha, hari abandi bari kuzahura, bishyize hamwe [...] nagize amahirwe y’uko bimaze kumenyekana, Umukuru w’Igihugu yafashe akanya ko gutumiza abantu bake, yaratwigishije, araduhanura, atwereka amakosa turimo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Visi Meya wa Musanze yavuze, ndetse ko n’imbabazi yasabye zisa no kwiyerurutsa.

Ati “Numvise ijambo rya Visi Meya wa Musanze, ku bwanjye, ntabwo nanyuzwe. Akwiriye kubanza gusaba imbabazi. Noneho biriya asobanura bigasobanurwa n’uko yasabye imbabazi kuko aha tuhahuriye ku bumwe bwacu. Ntabwo wajya kuvuga amagambo ari aho gusa utabanje kujya ku kibazo nyir’izina.”

Visi Meya Rucyahana yongeye asubirana ijambo ati “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.”

Muri iyi nama Kazoza Justin wari wimitswe nk’Umutware w’Abakono na we yasabye imbabazi avuga ko ibyo bakoze bitari bikwiriye.

Uwo muhango wo kwimika Umutware w’Abakono wabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa 9 Nyakanga 2023, aho bamwe mu bakomoka muri uwo muryango mugari bahuriye hamwe bakitoramo umutware.

Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w'Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko yemera ko yakoze ikosa ryo kwitabira umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono nk'umushyitsi mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages