Apôtre Mukabadege Liliane yatawe muri yombi n’imodoka ye irafatirwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Mata 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Apôtre Mukabadege Liliane usanzwe ayobora Itorero Umusozi w’Ibyiringiro riherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, azira kurenga ku mabwiriza ajyanye no guhangana na Coronavirus.

Apôtre Mukabadege yafashwe kuri uyu wa 5 Mata 2020 nyuma yo kubeshya inzego zishinzwe umutekano.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko ‘yafashe Bishop Mukabadege Liliane nyuma y’uko abeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo. Twamukurikiranye dusanga yari agiye ku rusengero Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.’’

Kuri ubu Apôtre Mukabadege yafashwe ndetse n’imodoka ye yafatiriwe.

Abakoresha umuhanda basabwa kwirinda kubeshya umupolisi ubahagaritse kuko ari ikosa. Polisi yashyizeho uburyo bwo gukurikirana ikamenya uwabeshye, kandi uzafatwa akora ibyo bikorwa azafungwa ndetse acibwe amande niba afite n’ikinyabiziga gifatirwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aheruka kugira inama abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bakayubahiriza bumva neza impamvu yabyo batabihatiwe.

Yagize ati “Amabwiriza ya Leta arasobanutse kandi arumvikana niyo mpamvu agomba kubahirizwa uko yatanzwe, utubari twose tugomba kuba dufunze kugeza igihe hasohotse andi mabwiriza yo kudufungura. Ariko ibyo ntibivuze ko noneho uwari ufite akabari akimurira mu rugo iwe, ntabwo byemewe bizaba ari ukwica amategeko kandi uzabifatirwamo azabihanirwa.”

Yakomeje yibutsa abantu ko amabwiriza yemerera gusa abacuruza serivisi za ngombwa nk’amasoko n’amaduka acuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, amabanki ndetse n’abatanga serivisi z’ubuvuzi.

Apôtre Mukabadege Liliane yatawe muri yombi azira kubeshya polisi ko agiye kuri Radio kandi yerekeje ku rusengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .