Bazeye wari umuvugizi wa FDLR n’uwari ushinzwe iperereza baba baroherejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2019 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Mu ibanga rikomeye, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaba yarohereje mu Rwanda babiri mu bari mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza.

Iki kiri mu byemezo bya nyuma Joseph Kabila Kabange yafashe mbere yo guhererekanya ubutegetsi na Felix Tshisekedi wamusimbuye.

Amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko iyoherezwa ry’aba bagabo bombi i Kigali ryabaye mu minsi ishize mu gihe cyegeranye n’uruzinduko rw’itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rya Perezida Joseph Kabila ryari mu Rwanda mbere y’itangazwa ry’umwanzuro w’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje Tshisekedi nka Perezida rugatesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu.

Iryo tsinda ryageze i Kigali nyuma y’uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, wari wanzuye kohereza itsinda i Kinshasa mu biganiro ku bibazo birebana n’amatora. AU yanasabaga ko gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo ndakuka biba bisubitswe.

Itsinda ryoherejwe i Kigali ryari rigizwe n’uwari Umuyobozi w’ibiro bya Kabila, Néhémie Mwilanya Wilonja; Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza, Kalev Mutond n’Umujyanama we mu bya dipolomasi, Barnabé Kikaya Bin Karubi.

Abo boyobozi bombi ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR, bivugwa ko yabaye ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda igamije kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma y’iyo nama y’i Kampala, inzego z’umutekano za RDC ku mupaka wa Bunagana zataye muri yombi abari bahagararariye FDLR, bari mu nzira bataha. Bahise bajyanwa Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda mbere y’uko boherezwa.

Inzego z’umutekano za RDC zivuga ko La Forge Fils Bazeye yari mu mugambi umwe n’indi mitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa, igamije kuruhungabanyiriza umutekano yinjiriye ku butaka bwa Congo.

Bamwe mu bayobozi muri icyo gihugu bashimangiye ko koherezwa kwa Bazeye na mugenzi we ntaho bihuriye na hato n’impamvu za politiki. Inzego zibishinzwe ngo zari zikeneye kubanza kwiga ikibazo no gusuzuma ibimenyetso birimo inyandiko na telefoni zabo, nyuma yo gutahura imigambi bari bafite.

Umwe mu batanze amakuru ukora mu nzego z’umutekano yavuze ko Bazeye, mu bihe bitandukanye yahuye n’abayobozi bakomeye ba Uganda ari kumwe n’indi mitwe irimo RNC, mu mugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibyo bakekwaho binagaragara mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, yandikiye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, Monusco, binyuze ku muyobozi wayo, Leila Zerrougui, asaba ubufasha bwo kuburizamo uwo mugambi mubisha.

Monusco ngo yakiriye iyo baruwa nyuma y’isubikwa ry’uruzinduko intumwa za AU zagombaga kugirira i Kinshasa. Ku bwayo ngo ntiyigeze yima ubufasha FARDC, ariko ngo yamenyesheje ubuyobozi bwa Congo ko mu mutwe bashaka guhashya harimo ibihumbi by’abasivili barimo abagore n’abana, bakomoka ku barwanyi ba FDLR.

Ibikorwa by’umutwe wa FDLR na RNC biheruka kugarukwaho muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zacukumbuye ikibazo cy’umutekano muri RDC, mu mpera z’umwaka ushize.

Iyo raporo yashimangiye ko muri RDC hari kubera ibikorwa by’umutwe witwa “P5”, Rwanda National Congress cyangwa “umutwe wa Kayumba Nyamwasa,” ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi mu mpera z'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza