00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bikizitiye abakobwa n’abagore mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Uko iminsi ishira indi igataha, birigaragaza ko ubuzima aho bugana ari mu ikoranabuhanga. Kubaho ritariho mu minsi iri imbere bizaba bisa nk’ibidashoboka.

Nubwo hirya no hino ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye rigenda rivumburwa, haracyari ikibazo cy’icyuho mu barikoresha. Abagore n’abakobwa baracyagorwa no kuryisangamo ahanini bitewe no gusigazwa inyuma bitewe no kutagira ubumenyi buhagije kuri ryo, kutagira ibikoresho byo kurikoresha ndetse n’umwanya uhagije wo kurikoresha kubw’uruhurirane rw’inshingano bamwe muri bo bagira ndetse n’izindi nzitizi

Ku rwego mpuzamahanga, mu bihugu bikennye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bagore riri kuri 32.9 % ugereranyije n’abagabo.

Raporo Global Gender Gap Report 2021 yakozwe na World Economic Forum yasohotse muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bizasaba nibura imyaka 135 mu gihe nta gikozwe.

Umuryango nyarwanda utari uwa leta Save Generations Organization, uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, watangije igikorwa cy’ ubukangurambaga n’ubuvugizi bigamije kurwanya ubusumbane ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore, aho bahamagarira indi miryango itari iya Leta n’abikorera gutanga ubufasha mu kuzamura abagore n’abakobwa bafashwa kwitabira ikoranabuhanga, kuko gusigara inyuma kwabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga binabadindindiza mu iterambere.

Mu kiganiro cyatambutse kuri BTN TV tariki ya 11 Nzeri 2021, kivuga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere mu bukungu by’umugore mu Rwanda, Umuyobozi mukuru w’Umuryango Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu, yavuze ko hari ibintu byinshi bituma umugore atabasha kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nka musaza we.

Ati “Abagore n’abakobwa kuba badakoresha ikoranabuhanga ntabwo bishingiye ku kuba atari iry’akamaro kuri bo, ahubwo rimwe na rimwe hari zimwe mu mbogamizi umugore n’umukobwa bahura nazo zishobora kubitera bigatuma kwitabira ikoranabuhanga biba.”

“Haracyari icyuho gishingiye ku bumenyi. Hakwiriye kubaho gufatanya n’inzego zibishinzwe mu gukomeza gushyira imbaraga mu kongerera abagore n’abakobwa ubumenyi mu ikoranabuhanga, ndetse no gukomeza gukangurira abagore n’abakobwa gukoresha ikoranabuhanga, ndetse no kubafasha kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko nayo iracyari inzitizi kuri bo. ”

Nyinawumuntu Yvette yahamagariye imiryango itandukanye, Leta n’abandi bafatanyabikorwa kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga bihabwa abagore n’abakobwa, kuko mu gihe bahawe ubumenyi ariko ntibabone ibikoresho bibafasha kububyaza umusaruro, nta kamaro byatanga.

Yavuze kandi ko hakenewe gukorwa ibindi birimo n’ubukangurambaga, abagabo n’abahungu bakamenya akamaro ko gufasha abagore mu mirimo itandukanye irimo n’iyo mu rugo isa nk’iyahariwe abagore n’abakobwa, kugira ngo babone wa mwanya wo gukoresha rya koranabuhanga.

Ati “Hari ubukene abagore bagira bushingiye ku gihe, aho usanga rimwe na rimwe bamwe muri bo bagira umwanya muke ku bw’uruhurirane rw’inshingano nyinshi zirimo n’izo kwita ku muryango bishobora no gutuma bamwe batabona umwanya uhagije wo kwitabira cyane iby’ikoranabuhanga. Hakomeje gukorwa ubuvugizi no gukangurira abagize umuryango barimo n’abagabo, kugira ngo habeho gufatanya no muri za nshingano zo kwita ku muryango bibe byafasha na wa mugore usanga afite inshingano nyinshi mu muryango, kubona umwanya wo gukoresha ikoranabuhanga”.

Impuguke mu bijyanye n’uburinganire, Nsanga Sylvie yavuze ko urebye uburyo umwana w’umukobwa arerwa mu muryango nyarwanda, bitamuha amahirwe yo kwisanga mu ikoranabuhanga.

Ati “Ikigaragara mu muco wacu ni uko abagore cyangwa abana b’abakobwa, twarezwe tudahabwa amahirwe yo kwegerezwa ibintu byinshi bitandukanye. N’akantu gashyashya kaje, tukamenya abandi bakamenye. Ubushakashatsi bugaragaza ko n’imiryango ifite televiziyo, usanga ari abana b’abahungu bayireba cyane.”

“Usanga akenshi abana b’abakobwa turi indorerezi atari uko tubishaka ahubwo kuko dufite izindi nshingano mu rugo. Ugasanga ndi guteka, ndi koza ibyombo […] ibyo bintu byose bitandukanye bidindiza umwana w’umukobwa usanga no mu ikoranabuhanga biza.”

Nsanga yavuze ko kugira ngo ibibazo bidindiza umugore mu ikoranabuhanga bikemuke, hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu nzego zitandukanye.

Ati “Kugira ngo bagore bitabire ikoranabuhanga ni uko hajyaho politiki zitandukanye z’ubukangurambaga kugira ngo abafatanyabikorwa bafatanye, buri wese azane icyo ashoboye bongererwe ubumenyi, batinyurwe, hashyiweho amategeko n’ibindi.”

Pierre Celestin Nizeyimana, inzobere mu isesengurabukungu muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko ingamba zafashwe zihera mu gushishikariza buri wese mu rwego arimo, kwibuka ko abagore n’abakobwa bamaze igihe kinini barasigajwe inyuma, bityo ko bagomba kubafasha bakazamuka.

Ati “Nka Minisiteri tujya ha handi hose umugore ari mubyo akora, tukabwira ba bafatanyabikorwa mu buzima, uburezi n’ahandi, duti nimugerageze mwibuke ko habaye igihe kinini umugore yarasigaye inyuma, muri izi gahunda mugiye gukora mwibuke ko hari igice cyari cyarasigaye inyuma kugira ngo hashyirwemo ingufu.”

Yavuze ko utavuga ngo urateza imbere umugore mu by’ikoranabuhanga, hatabayeho ubufatanye bwa buri wese.

Ubu bukangurambaga n’ubuvugizi bwakozwe na Save Generations Organization bwagiye bunyura mu bikorwa bitandukanye birimo gushishikariza abagore n’abakobwa kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hifashishijwe ibiganiro kuri radiyo, kuri televiziyo no binyamakuru byandika kuri murandasi, imbuga nkoranyambaga, bigaragaza akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa n’ibindi.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 mu Rwanda ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera, bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bangana na 44.8%.

Mu bijyanye n’imirimo ya siyansi n’ikoranabuhanga usanga abagore ari 31% mu gihe abagabo ari 69%.

Yvette Nyinawumuntu uyobora Save Generations Organization yahamagariye imiryango itandukanye, Leta n’abandi bafatanyabikorwa kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga bihabwa abagore n’abakobwa
Pierre Celestin Nizeyimana yavuze ko ingamba zafashwe zihera mu gushishikariza buri wese mu rwego arimo, kwibuka ko abagore n’abakobwa bamaze igihe kinini barasigajwe inyuma
Nsanga Sylvie yavuze ko kugira ngo ibibazo bidindiza umugore mu ikoranabuhanga bikemuke, hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu nzego zitandukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .