00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bucyibaruta wayoboye Gikongoro yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera uruhare muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2022 saa 09:46
Yasuwe :

Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa rwakatiye Laurent Bucyibaruta igifungo cy’imyaka 20 rumuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

Bucyibaruta waburanaga ataha, kuri iyi nshuro urukiko rwategetse ko ahita ajya gufungwa. Yahawe iminsi 10 yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Uyu mugabo w’imyaka 78 yari akurikiranywe n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Gikongoro yari ayoboye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa guhanisha Bucyibaruta Laurent igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz’umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n’uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.

Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho ku wa 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Umunyamategeko Richard Gisagara wakurikiranye uru rubaza, yavuze ko ashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko rwa rubanda.

Ati “Twongere gutekereza ku nzirakarengane za Kibeho, Murambi, Cyanika, Kaduha n’ahandi. Mfite amarangamutima ku banyizeye bakampa inshingano ziremereye zo kubahagararira.”

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994, ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye aho muri Gikongoro.
Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n’ubu.

Guhana Bucyibaruta byafashwe nk’intambwe ikomeye ku butabera bw’u Bufaransa bwakunze gushyirwa mu majwi mu kuba indiri y’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, aho bidegembya ntacyo bikanga ndetse benshi muri bo bakaba badafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera cyangwa abandi imanza zabo zigatinzwa bya hato na hato.

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda umwaka ushize no kunagura umubano w’ibihugu byombi, u Bufaransa bwiyemeje gukorana n’u Rwanda kugira ababwihishemo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu butabera.

Mu 2000 nibwo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batanze ubusabe bw’uko Bucyibaruta yaburanishwa ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kugeza ubu yari ataraburanishwa.

Urukiko rwakatiye Bucyibaruta igifungo cy'imyaka 20 nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages