Uyu mugabo w’imyaka 66 acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, byitezwe ko muri iki Cyumweru aribwo dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha ari nabwo bugomba kuyiregera urukiko mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Mu kiganiro yagiranye na The East African aho afungiye, yavuze ko abayeho neza, ndetse ko yizeye kuzabona ubutabera buciye mu mucyo ashingiye ku buryo yafashwe akigera mu Rwanda.
Yabajijwe ibibazo byinshi, ariko byose abisubiza mu magambo make, yirinda kuvuga ku bijyanye n’ibyo ashinjwa kuko bikiri mu iperereza ndetse ko agomba kuzabivugira mu rukiko.
Ibyaha Rusesabagina ashinjwa bishingiye ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi. Byagabwe mu bice bya Nyungwe, Nyaruguru na Nyabimata ku matariki atandukanye nko ku ya 03 Kamena, 19 Kamena, 01 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018.
Rusesabagina yemera ko yashinze ishyaka ryitwa PDR-Ihumure rigamije “kwimakaza ubutabera”. Mu 2018 ryaje kwihuza n’umutwe wa CNRD yayoborwaga na Wilson Irategeka uherutse kwicwa.
Muri uko kwihuza PDR Ihumure yahawe umwanya wa Perezida mu gihe cy’umwaka, Rusesabagina ayobora gutyo, CNRD ya Irategeka ihabwa umwanya wa Visi Perezida mu gihe Nsabimana yagizwe Visi Perezida wa Kabiri, naho Umunyamabanga Mukuru yabaye uwa CNRD witwa Kalinijabo Jean Paul, yungirizwa n’umuntu wo muri PDR Ihumure witwa Seka. Impuzamashyaka yitwaga MRCD ari nayo yari ifite igisirikare cyitwa FLN.
Abajijwe icyo atekereza ku nzirakarengane zaguye mu bitero byagabwe n’imitwe yari ayoboye mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’igihugu, yasubije ati “ndisegura nk’uwabigizemo uruhare, ariko buri wese agomba kwirengera ibyo yakoze”.
Rusesabagina yavuze ko bishoboka ko hari abantu mu Rwanda no hanze y’u Rwanda bahuje nawe ibitekerezo kuri politiki y’igihugu, gusa yanga kugira icyo avuga ubwo yari abajijwe niba yakwamagana imvugo ze zihamagarira imitwe itandukanye kugaba ibitero ku Rwanda nk’ingurane yo kuba yahabwa imbabazi.
Ati “Sinshaka kuvuga ku kintu icyo aricyo cyose kiri mu nkiko”.
Abajijwe niba yizeye kuzabona ubutabera, yasubije ati “ Yego, niba ubugwaneza nakiranywe kugeza ubu ari ikintu kizakomeza”.
Yakomeje avuga ko atumva ko yatereranywe n’ibihugu birimo u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ati “kuko simbakorera”.
Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.
Harimo kandi ibyaha by’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda. Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!