00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CG (Rtd) Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaregewe Urukiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 November 2023 saa 03:33
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko dosiye ya CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba, ukurikiranyweho gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite yamaze kuregerwa Urukiko.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ko bwamaze kuregera iyo dosiye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.

Me Nkusi yavuze ko bagitegereje guhabwa itariki urubanza ku ifunga n’ifungurwa ruzaburanirwaho.

Ati “Twaraye tuyiregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, itariki yo turacyategereje.”

Nubwo Ubushinjacyaha butarahabwa itariki, itegeko riteganya ko ikirego ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kitagomba kurenza amasaha 72 kitaraburanishwa ariko bikajyana n’imanza Urukiko rufite.

Bitewe n’uko ikirego ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kiba cyihutirwa, itegeko riteganya ko uwaburanishijwe atagomba kurenza iminsi itanu atarakatirwa n’ubwo nabyo bigendana n’imirimo urukiko rwamuburanishije rufite.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko dosiye ya Gasana bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 30 Ukwakira 2023 rukayigaho, mbere yo kuyiregera Urukiko.

CG (Rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukwakira 2023.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko ruri kumukoraho iperereza.

Ibyaha akurikiranyweho bihanishwa n’ingingo ya kane n’iya 15 z’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Itangazo rya Perezida Paul Kagame rihagarika ku mirimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel ryavuze ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Icyo gihe nyuma y’amasaha make, RIB yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ndetse akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018. Muri Nzeri uyu mwaka, CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.

Dosiye iregwamo Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yaregewe Urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages