Cimerwa ishobora kwiyongera ku bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’uruganda rukora isima rwa Cimerwa buvuga ko harimo kuzuzwa ibikenewe kugira ngo uru ruganda rwinjire mu bindi bigo bibarizwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, bijyanye n’intego z’iterambere uru ruganda rufite.

Uru ruganda ruheruka gushyiraho umuyobozi mushya, Albert Kipkemoi Sigei, ufite ubunararibonye mu bijyanye n’inganda za sima mu myaka 17 ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Albert K. Sigei yavuze ko uru ruganda ruri mu myiteguro yo kujya ku isoko ry’imari n’imigabane, nubwo bikiri mu maboko y’inzego zigenzura urwo rwego, ku buryo nta makuru menshi yabitangajeho.

Gusa yavuze ko haba harimo inyungu nyinshi, bijyanye n’itermbere ry’uru ruganda rwa sima, rumaze imyaka 38 rukorera mu Rwanda.

Yakomeje ati “Muri rusange, kugira ikigo ku isoko ry’imari n’imigabane bitanga inyungu mu buryo butandukanye kubera ko bizamura izina ryawe, kandi natwe twumva ko dukwiye kiba mu bigo biri hariya, icya kabiri hari izindi nyungu nko kubona amafaranga menshi ku mari shingiro, hari ibijyanye n’imisoro n’ibindi.”

Ni ibintu yavuze ko bitanga inyungu ku gihugu, ikigo n’abafatanyabikorwa bacyo, ndetse bigatanga umwanya ku baturage ngo babashe gushora imari mu kigo.

Iyo ikigo kigiye ku isoko ry’imari n’imigabane, kigabanyirizwa umusoro mu gihe cy’imyaka itanu, uhindagurika bitewe n’imigabane yagurishijwe ndetse ushobora kugera kuri 20%.

Kugeza ubu ibigo biri ku isoko ry’imigabane ry’u Rwanda ni umunani birimo Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Banki ya Kigali, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd na I&M Bank Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Albert K. Sigei mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .