Amakuru yashyizwe hanze na NBA Africa avuga ko Clare Akamanzi azatangira izi nshingano nshya ku wa 23 Mutarama mu 2024.
Muri izi nshingano nshya, Clare Akamanzi asimbuye Victor Williams, umugabo usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Sierra Leone na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Akamanzi azaba afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, n’ibigamije guteza imbere impano zo ku Mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball.
Afite kandi inshingano zo gukomeza kuzamura igikundiro cya Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) muri Afurika.
NBA Africa yatangijwe muri Gicurasi mu 2021, nk’ikigo gifite inshingano zo guteza imbere no gukurikirana ibikorwa bya NBA ku Mugabane wa Afurika.
Ku wa 27 Nzeri mu 2023, nibwo Clare Akamanzi yakuwe ku buyobozi bwa RDB yagiyeho mu 2017, asimbuzwa Francis Gatare.
Clare Akamanzi ni Umunyarwanda wavukiye muri Uganda aza kugarukana n’umuryango we mu gihugu mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni uwa kane mu bana batandatu.
Yize ibijyanye n’amategeko ariko aza no gushaka ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Kaminuza yayirangirije muri Makerere University, aho yabonye impamyabumenyi mu bijyanye n’amategeko. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ishoramari yakuye muri Afurika y’Epfo no mu Buholandi.
Yatangiye gukora nk’impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi mu 2004 akorera i Genève mu Busuwisi nyuma aza gutangira gukorera leta ariko akiri muri iki gihugu aho yakoraga nk’intumwa ya leta ireba cyane ibijyanye n’ibiganiro biganisha ku masezerano mu by’ubucuruzi mu kigo mpuzamahanga mu by’ubucuruzi, World Trade Organisation.
Yaje kujya gukora i Londres mu Bwongereza nk’umudipolomate mu by’ubucuruzi, aza kugaruka mu Rwanda mu 2006 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA, mbere y’uko RDB ihuzwa n’ibindi bigo mu 2008.
Akamanzi Clare yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB, nyuma aza gushingwa kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!