Cogebanque yagaragaje ko kurwanya amacakuburi bikwiye kugirwa inshingano za buri munyarwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 Mata 2019 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque, bagaragaje ko amacakuburi, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bikwiye kurwanywa na buri munyarwanda kuko ingaruka zabyo zitarobanura kandi zishegesha n’ubukungu.

Ubu butumwa babugejeje ku bakozi b’iyi banki n’abandi bifatanyije nabo kuri uyu wa 11 Mata 2019 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’iyi banki i Kigali, watangiwemo ibiganiro bigaruka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma yayo.

Umuyobozi ushinzwe amashami ya Cogebanque, Ndizihiwe George, yagaragaje ko Abahutu babibwemo ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi n’ubuyobozi bubi bwariho, mu gihe kirekire nabo [Abahutu] bakabyumva kugera bakoze Jenoside.

Ati “Icyabaye nta kindi ni ukubiba urwango mu banyarwanda, ni ukwangisha Abahutu Abatutsi, babwirwa ko umututsi ari umugome, ari mubi, ari umwanzi we.”

Yavuze ko byakomeje kwimakazwa kuri Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana, bashyiraho politiki z’ivangura aho Abatutsi bakumiriwe mu kwiga, mu kazi ka Leta n’ibindi byakujije urwango n’amacakubiri, bisozwa na Jenoside yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Ndizihiwe yavuze ko abanyarwanda bakwiriye kuganira kuri Jenoside, amacakubiri n’ingengabitekerezo byayo kugira ngo buri wese yumve ububi bwabyo n’uruhare rwe mu kubirwanya.

Ati “Tujye tuganira kuri Jenoside, tuyirwanye n’abashaka kuyigarura n’ingengabitekerezo, abayipfobya bose tubarwanye kuko abenshi bayik0ze bayigiriyemo ingaruka zikomeye. Uwo ariwe wese uyigiramo uruhare imugiraho ingaruka mbi.”

Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi muri Cogebanque, Ashimwe Marry, yagarutse ku bumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Leta yashyizeho itegeko rihana icyaha cya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana kandi ko hari benshi bagenda babihanirwa.

Yavuze ko Jenoside yabayeho kuko ubumwe bw’abanyarwanda bwari bwasenyutse bityo ko Leta yagombaga kubwubaka umuntu wiciwe akabasha kwiyunga n’uwamwiciye.

Ati “Ntabwo ari ibintu byo kujenjeka. Hari ubwo twumva [kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge] ngo ni ibya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ariko mu by’ukuri nawe aho uri ubwawe ubyishakemo.”

Yasabye abakozi ba Cogebanque gukora akazi baharanira iterambere ryayo n’iry’igihugu bakirinda amacakuburi n’ibindi byasubiza igihugu kuri Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yasabye abakozi be gukorana umurava ariko bagaharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 25 ishize itazongera kuhaho ukundi.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 usanzwe umenyekanisha ibikorwa bya Cogebanque, Nimwiza Meghan, yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagakoresha imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro wo kubirwanya.

Babanje gufata umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba cogebanque bari guha icyuhahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Cogebanque babwiwe ko amacakuburi, Jenoside n'ingengabitekerezo bigira ingaruka kuri buri wese
Abayobozi n'abakozi ba Cogebanque bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi ba Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque, bagaragaje ko amacakuburi, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bikwiye kurwanywa na buri munyarwanda
Nyampinga w'u Rwanda mu 2019 yitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi
Umukozi wa Cogebanque, Kwizera Samuel, yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Cogebanque, Rwelinyange Jean Bosco, niwe wari umuhuza w'ibiganiro
Umuhanzi Rwema Innocent yafashije abakozi ba Cogebanque mu gikorwa cyo kwibuka atanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yasabye abakozi gukorana umurava bakirinda icyaganisha kuri Jenoside
Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi muri Cogebanque, Ashimwe Marry, yasabye abakozi kwirinda amacakuburi bagaharanira iterambere rya banki
Umuyobozi ushinzwe amashami ya Cogebanque, Ndizihiwe George, yavuze ko ingengabitekerezo n'amacakubiri ari ibyo kwamaganwa

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza