Corneille Nyungura yatannye mu butumwa bwe bwo kwibuka, abisabira imbabazi nyuma yo gucyahwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Mata 2020 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Cornelius Nyungura, Umuririmbyi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya ‘Corneille’, yasabye imbabazi nyuma yo kwandika amagambo atakiriwe neza n’abamukurikira kuri Twitter, ndetse bamwe bayafata nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa 7 Mata 2020, nibwo Abanyarwanda n’Isi yose batangiye iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Ubutumwa bugufi Nyungura yanyujije kuri Twitter bwatumye acyahwa bwagiraga buti "The timing of all this is so surreal... #NeverAgain #RwandanGenocide"

Nyuma yo kwandika aya magambo, abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bihutiye kumwibutsa ko Jenoside yita iyo mu Rwanda ari iyakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingabire Egidie Bibio yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi. #Kwibuka26.’’

Erneste Kwitonda na we yagize ati “Ntuzongere kubivuga gutyo. Ni Jenoside yakorewe Abatutsi si Jenoside yakorewe Abanyarwanda nkuko wabivuze.’’

Uwera Béatrice wabaye Visi Perezida w’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza (GAERG) mu 2016-2018, we yagize ati “wayita uko ubishaka, ukuri ni uko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Nyuma yo kotswa igitutu yakira ubutumwa bwisukiranya bumwereka ko yatandukiriye agakoresha amagambo arimo gupfobya, Nyungura yanditse yisegura ku byo yatangaje.

Yagize ati “#genocideagainsttutsis niko biri. Ndetse kuba mwankosoye muri mu kuri. Hano gukoresha inyito nyayo ni ingenzi cyane. Mbiseguyeho.’’

Nyungura kandi yavuze ko bikwiye kuvuga ibintu uko biri kugira ngo ukuri kujye ahabona.

Ati ‘‘Kuri mwese mwakomerekejwe na hashtag nakoresheje, mwakoze kunsubizanya ikinyabupfura. Kuri mwese mwakomerekejwe n’imbabazi nasabye, munyihanganire ariko ntabwo mva ku izima. Ntabwo twakira tudaha ibintu inyito yabyo...’’

Yakomeje ati ‘‘Kuyita jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari uguhakana ko hari abandi babigendeyemo. Ariko Jenoside YAKOREWE Abatutsi. Uko niko biri. Nari mpari. Narabyiboneye. (Kuvuga ngo) Jenoside yakorewe Abanyarwanda ntacyo bisobanuye... Ubwicanyi ntabwo bwibasiye itsinda ryitwa ‘Abanyarwanda’.’

Kotswa igitutu kwa Corneille kuri Twitter usesenguye usanga bifitanye isano n’uburyo yagiye kenshi mu myaka yashize avuga amagambo yakunze kujya atera urujijo ku myumvire ye mu birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bibaye ubwa mbere kuva yakwamamara avuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubusanzwe avuga ko Jenoside yakorewe Abanyarwanda, yewe hari na kenshi yari yarashushe yemeza ko habayeho jenoside ebyiri.

Nyungura wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Parce qu’on vient de loin", "Les Rêves de Stars", "Avec Classe" n’izindi, yanditse n’igitabo yise "Là où le soleil disparaît" kivuga ku buzima yanyuzemo.

Corneille ni mwene Emile Nyungura wari umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka PSD kugeza yishwe muri Mata 1994. Kuba umunyamuryango w’imena w’iri shyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, benshi bemeza ko biri mu byatumye yicwa rugikubita, cyane ko iyicwa rye kimwe n’abandi bayobozi muri PSD barwanyaga Leta y’icyo gihe ryakurikiwe n’uko abari bagize ishyaka ry’abahezanguni bo muri CDR bahise bigarurira PSD barayibohoza, iyoboka ingoma y’abatabazi ityo.

Corneille yavukiye i Freiburg mu Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa na Emile Nyungura na nyina w’Umunyarwandakazi witwa Pascasie Nyungura. Aba bombi bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera amasomo, hanyuma bagaruka gutura no gukora mu Rwanda.

Icyo gihe yari afite imyaka 6, maze nyuma y’imyaka 11 (ubwo yari agize 17) yahavuye ajya mu buhungiro aza kongera gusubura mu gihugu yavukiyemo, aho yavuye ajya kuba muri Canada ari na ho atuye hamwe n’umugore n’abana be babiri.

Yatangiye kwigaragaza nk’umunyamuziki mu 1993 ubwo yatwaraga Prix Découvertes mu irushanwa ryari ryateguwe na Televiziyo y’u Rwanda, ibyo byose bikaba biri muri icyo gitabo yasohoye gikubiyemo ubuzima bwe.

Corneille Nyungura yatannye mu butumwa bwe bwo kwibuka, ahita abisabira imbabazi
Ni ku nshuro ya mbere kuva yakwamamara, Nyungura yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyungura yatangiye kwigaragaza nk’umunyamuziki mu 1993 ubwo yatwaraga Prix Découvertes
Nyungura yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Parce qu’on vient de loin", "Les Rêves de Stars", "Avec Classe" n’izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .