COVID-19: Abantu 19 baturutse hanze y’igihugu bashyizwe mu kato mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwatangaje ko kugeza ubu hari abantu 19 binjiye mu gihugu baturutse mu mahanga banyuze mu turere two muri yo ntara; bahita bashyirwa mu kato kugira ngo babanze gupimwa icyorezo cya COVID-19.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yabitangarije kuri Radio Huye mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kabiri kigamije gukangurira abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko abaturutse hanze binjiriye mu Turere twa Nyaruguru, Nyanza na Gisagara duhana imbibi n’u Burundi.

Ati “Abantu ni 19 ariko bari ahantu hatandukanye. 13 bari ahantu hamwe i Huye aho twabateganyirije abandi bari muri Gisagara n’abandi bari i Nyanza. Abenshi ni abanyarwanda naho abanyamahanga ni Abarundi batatu.”

Yasobanuye ko bameze neza kuko bari kwitabwaho bagahabwa ibyangombwa nkenerwa byose.

Ati “Byarateguwe neza kandi aho bari bacumbikiwe neza, barabona ibyangombwa byose ku buryo nta kibazo kandi barasobanuriwe.”

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko abashyizwe mu kato mu Karere ka Huye bari mu macumbi ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Uturere turi ku mipaka twahawe amabwiriza yihariye

Guverineri Gasana yasobanuye ko uturere two mu Ntara y’Amajyepfo duhana imbibi n’u Burundi twahawe amabwiriza yihariye kugira ngo hatagira abapfa kutwinjiramo banyuze mu nzira zitemewe.

Yibukije abaturage ko urujya n’uruza rwo kuva mu karere ujya mu kandi rutemewe muri iki gihe cyo guhangana na COVID-19 kereka ku muntu ufite gahunda yihariye nko kwivuza, guhaha n’ibindi.

CG Gasana yibukije abaturage ko kwirinda kwandura icyorezo cya COVID-19 ari wo muti urambye wo kugihashya.

Yabasabye kugira isuku bakaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda kuramukanya bahana ibiganza, kuguma mu rugo birinda kujya ahateranyiye abantu benshi kandi bagakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi.

Abafite ibimenyetso by’uburwayi birimo gukorora, kugira umuriro, umusonga no kudahumeka neza yabasabye kwigaragaza kugira ngo basuzumwe babe bavurwa hakiri kare.

Ati “Mu Ntara y’Amajyepfo dufite ibitaro 13 n’ibigo nderabuzima 127; aho hantu hose abantu bahajya bakaba bakwakirwa.”

Guverineri Gasana yavuze ko kugeza ubu hari 23 baketsweho icyorezo cya COVID-19 bashyizwe mu kato hirya no hino mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Ntara y’Amajyepfo kugira ngo bapimwe neza mu gihe cy’iminsi 14 barebe ko batacyanduye.

Yibukije abaturage ko nibagira ubufatanye na Leta bakubahiriza amabwiriza bahabwa nta kabuza bazatsinda icyorezo cya COVID-19.

Abayobozi mu nzego z’ibanze yabasabye gukomeza gushyira ingufu mu gukurikirana ko abaturage barimo kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 36 ari bo bamaze kugaragara ko bandiye COVID-19 mu Rwanda.

Guverineri Gasana yasobanuye ko uturere two mu Ntara y’Amajyepfo duhana imbibi n’u Burundi twahawe amabwiriza yihariye kugira ngo hatagira abapfa kutwinjiramo banyuze mu nzira zitemewe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza