COVID-19: U Bushinwa bwiyemeje gutanga miliyari $2 mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasezeranyije ko azashyigikira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu rwego rwa kurwanya Coronavirus ndetse atangaza ko igihugu cye kizatanga miliyari ebyiri z’amadorali mu gufasha ibi bihugu.

Ibi yabitangaje mu ijambo yatanze ubwo hafungurwaga Inteko rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Muri iyi nama, OMS yashimiwe ko itigeze isubira inyuma, kandi abatuye Isi bagize ubutwari berekana ubufasha n’ubufatanye, banahuriza hamwe imbaraga zidasanzwe zo kurwanya Coronavirus.

Ibinyamakuru birimo lexpress.fr byavuze ko Perezida Xi Jinping yashimiye inkunga yatanzwe na OMS muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Muri iki gihe gikomeye, gushyigikira OMS ni ugushyigikira ubufatanye mpuzamahanga no kurokora ubuzima bw’abatuye Isi. U Bushinwa burahamagarira amahanga kongera inkunga ya politiki n’amafaranga kuri OMS kugira ngo dutsinde iyi ntambara y’ubuzima.”

Uyu Mukuru w’Igihugu mu Bushinwa yashimangiye ko hari ubufasha bwihutirwa buzahabwa ibihugu birimo ibya Afurika.

Yagize ati “Tugomba kongera inkunga ku bihugu bya Afurika na gahunda iriho y’ubuzima rusange mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane mu bihugu bya Afurika mu kubafasha guhangana na COVID-19. Tugomba guha ibihugu bya Afurika inkunga y’ibikoresho, tekiniki ndetse n’abahanga mu buvuzi.”

Yakomeje ati “U Bushinwa bwagejeje ibikoresho byinshi by’ubuvuzi mu bihugu birenga 50 bya Afurika ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, kandi byohereje amatsinda atanu y’inzobere mu by’ubuvuzi kugira ngo zunganire kurwanya iyi ndwara. Mu myaka 70 ishize, Abanyafurika barenga miliyoni 200 bungukiwe kuri serivisi z’amatsinda y’ubuvuzi yo mu Bushinwa yoherejwe muri Afurika.”

Yavuze ko bazatangiza inkunga ingana na miliyari ebyiri z’amadolari y’Amerika, yo kubatera inkunga mu kurwanya COVID-19 ndetse no guhangana n’ingaruka zayo.

Perezida Xi Jinping kandi yatangaje ko hashyizweho uburyo bw’ubufatanye hagati y’ibitaro by’ u Bushinwa n’ibitaro 30 byo muri Afurika.

U Bushinwa kandi buri gukorana n’ibihugu bigize Ihuriro rya G20 mu gukomorera imyenda ku bihugu bikennye cyane.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yijeje ko igihugu cye kizatanga miliyari $2 zo gushyigikira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .